Nyagatare: Yafashwe yigize indorerezi y’amatora

Tumusime Alex ari mu maboko y’Urwego rwa rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Nyagatare, azira kwiyitirira indorerezi ya civil Society akabuza amahoro abayoboraga amatora.

Tumusime Alex wari wiyise indorerezi y'amatora
Tumusime Alex wari wiyise indorerezi y’amatora

Tumusime Alex yazindukiye kuri site y’itora y’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare, atangira gukurikirana amatora mu cyumba cya Nyagatare ya 1.

Tumusime yari yambaye ikarita yatazwe na komisiyo y’igihugu y’amatora iri mu mazina ya Ingabire Betty woherejwe na Rwanda Civil Society Platform.

Tumusime avuga ko Ingabire Betty wamwohereje kumukorera akazi mu mwanya we.

Yari yambaye ikarita y'umugore kandi ari umugabo
Yari yambaye ikarita y’umugore kandi ari umugabo

Yemeza ko iwabo ari mu mudugudu wa Tabagwe Akagari ka Tabagwe Umurenge wa Tabagwe. Uretse umuyobozi w’isibo nta wundi muyobozi yari azi amazina cyangwa isura.

Nta cyangombwa na kimwe kimuranga yari afite ahubwo yemezaga ko yabisize iwabo mu rugo.

Yatahuwe ubwo yasabaga abakorerabushake ba komisiyo y’amatora raporo ndetse agerageza no kubambura lisiti y’itora, barebye ku ikarita yari yambaye basanga iriho amazina y’umugore bahuruza Polisi imuta muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka