Nyagatare: Urwibutso rw’Akarere ruzatahwa mu mpera za Mata

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko tariki ya 28 Mata 2023, ari bwo hazatahwa ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Akarere, rwuzuye rutwaye Miliyoni 900.

Akarere ka Nyagatare karimo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 eshatu, zibitse imibiri y’Abatutsi 80, mu Mirenge ya Gatunda, Matimba na Kiyombe, n’urundi ruri ku mugezi w’umuvumba mu Murenge wa Nyagatare nk’urwibutso rw’abishwe bakajugunywa mu migezi, inzuzi n’ibiyaga.

Kwibuka ku nshuro 29 za Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Nyagatare, bizatangirizwa ku rwibutso rwa Gatunda mu Murenge wa Gatunda, tariki 07 Mata 2023.
Gasana Stephen akaba asaba abaturage kuzitabira ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyo kwibuka no kwirinda icyateza umutekano mucye.

Agira ati “Abaturage barasabwa kuzitabira gahunda zateganyijwe mu cyumweru cy’icyunamo no kwirinda ibyateza umutekano mucye.”

Urwibutso rw’Akarere ka Nyagatare, rwubatse mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ubu rwamaze kuzura hakaba hasigaye imirimo y’isuku hanze yarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka