Nyagatare: Urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu rurasabirwa imirimo

Umuyobozi wa Police wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Callixte Kalisa, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare (JADF) gushakira imirimo urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

CSP Callixte Kalisa
CSP Callixte Kalisa

Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere.

CSP Kalisa avuga ko mu Karere ka Nyagatare hari ikibazo cy’urubyiruko rukora ubucuruzi bwa magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, avuga ko rubonewe imirimo bishobora gutuma ruva muri ubwo bucuruzi.

Ati "Hano hari ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu kandi birashoboka ko rubonewe imirimo rwabivamo ndetse ababivuyemo banafasha mu kwigisha bagenzi babo bakibirimo".

CSP Kalisa avuga ko n’abagore bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali benshi babivuyemo kubera guhabwa imirimo.

Yasabye ko mu bikorwa by’abafatanyabikorwa hakwiye kujyamo gahunda yo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi butemewe kubireka rugashakirwa indi mirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri csp kalisa uvugiye benshi pe mubyukuri iyo urebye munguni zose zaka karere usanga urubyiruko arirwinshi rudafite imirimo kubwiyo mpamvu rero urubyiruko rukabona nta bundi buryo rwabonamo amaramuko nuko bakishora muribyo bikorwa bibi abo bafatanya bikorwa mwiterambere rya karere babyiteho.

Thierry ntakarengimfura yanditse ku itariki ya: 27-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka