Nyagatare: Urubyiruko rwanenzwe kutitabira umuganda rusange

Abakuze mu Murenge wa Rwimiyaga baranenga urubyiruko kutitabira ibikorwa by’umuganda rusange, nyamara aribo batezweho guteza imbere Igihugu.

Banenze urubyiruko kutitabira umuganda rusange
Banenze urubyiruko kutitabira umuganda rusange

Babigarutseho ku wa Mbere tariki ya 02 Gicurasi 2022, mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Umurenge no kwesa imihigo yahuje abavuga rikumvikana n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare.

Bimwe mu bibazo abavugarikumvikana mu Murenge wa Rwimiyaga bagaragarije Umuyobozi w’Inama Njyanama ni ikibazo cy’uruganda rwa Kawunga rwatinze kuzura nyamara ariho bari bizeye kubona isoko ryiza ry’umusaruro wabo, ndetse n’ikibazo cy’urubyiruko rutitabira ibikorwa by’umuganda rusange.

Butera Augustin, avuga ko bitumvikana ukuntu igihe cy’umuganda rusange hagaragara abantu bakuru urubyiruko ntirugaragare, nyamara ari rwo rufite imbaraga kandi rwitezweho guteza imbere Igihugu.

Ati “Ku muganda uhasanga abasaza n’abakecuru ukibaza aho urubyiruko ruherereye, nyamara ari mwe mufite imbaraga. None se Igihugu muzakiyobora gute mutagiha imbaraga hakiri kare, murumva kizubakwa n’imbaraga z’abasaza n’abakecuru?”

Mu rwego rwo kwesa umuhigo w’Ubwisungane mu kwivuza, mu Murenge wa Rwimiyaga hafashwe ingamba ku borozi no ku bantu bagana insengero, aho umworozi adashobora kwishyurwa amafaranga y’amata hadakuwemo aya Mituweri ndetse ngo mu nsengero Mituweri nayo yibandwaho.

Umwe ati “Kuba nta mworozi uhembwa atabanje gukurwaho aya mituweri bitari serivisi mbi duhabwa, ahubwo niko aborozi twiyemeje no mu nyigisho zitangwa mu rusengero ziba zirimo gukangurira abakirisitu kwishyura mituweri, kandi ibyo byumvikanyweho n’amadini n’amaterero akorera mu Murenge wacu.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Rwimiyaga, Sam Ndagije, avuga ko n’ubwo mu miganda rusange urubyiruko rutagaragara cyane, ari uko abenshi baba bari ku mashuri byongeye hakaba n’abataboneka kubera ko kenshi bagira imiganda yabo yihariye.

Avuga ko ariko batangiye ubukangurambaga ku buryo mu minsi iri imbere urubyiruko arirwo ruzajya ruba rwiganje mu miganda rusange kuruta uko byari bimeze.

Agira ati “Sinavuga ko batitabira ahubwo bagira imiganda yabo yihariye ariko nanone rimwe na rimwe iyo amashuri yafunguye urubyiruko rugaragara ko ari rucye ariko siko biri. Gusa twatangiye ubukangurambaga n’abatazaga tuzabazana mu minsi iri imbere.”

Mu bindi bibazo abavugarikumvikana mu Murenge wa Rwimiyaga bagaragarije umuyobozi w’inama Njyanama, harimo icy’amazi meza kuko n’ubwo imiyoboro yubatswe ariko batarayabona.

Aha akaba yabizeje ko ikibazo cy’amazi kiri hafi gukemuka, kuko ibigega n’imiyoboro byamaze kubakwa hasigaye igerageza ryarangira bagatangira kubona amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka