Nyagatare: Umwarimu arakekwaho gukomeretsa umwana w’imyaka itandatu

Umwarimu witwa Gakwerere Cassien wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, arakekwaho gukomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu y’amavuko, amuziza gusenya ibikenyeri mu murima we.

Ibyo byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2022, bibera mu Mudugudu wa Nyamirama ya Kabiri, Akagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi.

Muvunyi Claude, umubyeyi w’umwana watemwe avuga ko yohereje abana kujya gushaka inkwi zo guteka, bajya gushaka ibikenyeri mu murima wa mwarimu Gakwerere, arabirukankana abasha gufata uw’imyaka itandatu amutema agatsintsino.

Avuga ko yashatse kujya gutanga ikirego kuri Polisi, ubuyobozi bw’umudugudu bumubwira ko bugikemura arabireka umwana arara atavujwe.

Yongeraho ko nta kindi yifuza uretse kuba umwarimu yakwemera kuvuza umwana we kugeza akize neza.

Ati “Urumva abana baramubonye bariruka abirukaho, nkeka ko uriya yatemye yamujugutiye umuhoro ukamufata agatsintsino ku buryo imitsi yacitse, yanavuye amaraso menshi. Ubu icyakora yazindutse amutwara kwa muganga ariko nkeneye ko amuvuza agakira neza nta kindi.”

Muvunyi ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko n’ubwo umuturanyi yamukoreye ibidakwiye, ariko atifuza kuremereza ikibazo kuko ntaho yaba atandukaniye nawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama, Muyambi David, avuga ko iki kibazo yakimenye ariko uko yashatse kugikemura, nyiri gukorerwa icyaha yabyanze kuko ngo yaba yiteranyije n’abaturanyi.

Agira ati “Jyewe nashatse gufata Gakwerere nkamujyana kuri Polisi agakurikiranwa ku cyaha yakoze, ariko Muvunyi (uwakorewe icyaha) yarabyanze ngo kwaba ari ukwiteranya n’abaturanyi.”

Muyambi akomeza avuga ko uwakorewe icyaha yasabye ko uwakoze icyaha yakwandika yemera kuvuza umwana gusa, kugira ngo atazagera igihe akihinduka.

Avuga ko ibyo aribyo byakozwe kandi mwarimu yatangiye kuvuza umwana yakomerekeje.

Twagerageje kuvugisha mwarimu Gakwerere Cassien ukekwaho gutema umwana, ariko nyuma yo kumenya ko avugana n’umunyamakuru yahise akuraho telefone ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umwana wimyaka 6 ntawabihamya kuko uwo mwalimu yaba arwaye mumutwe aramutse yakoresheje umuhoro nukubireba neza kuko igikenyeli ubwacyo gitemana wasanga arabakunda byacitse mwalimu kandi !!simbihamya

lg yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

umwana wimyaka 6 ntawabihamya kuko uwo mwalimu yaba arwaye mumutwe aramutse yakoresheje umuhoro nukubireba neza kuko igikenyeli ubwacyo gitemana wasanga arabakunda byacitse mwalimu kandi !!simbihamya

lg yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ariko iyisi iragana hehe?
Ese niba yari ajyiye kubaha a nkabana bakosheje yari kubakubita umuhoro?

Mahoro yanditse ku itariki ya: 31-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka