Nyagatare: Umwaka utaha umuganda uzibanda ku kongera ibyumba by’amashuli n’imihanda
Gufata neza ibikorwa remezo begerezwa cyane imihanda no kongera ibyumba by’amashuli y’uburezi bw’ibanze niyo ntego abaturage b’akagali ka Nyagatare bafite mu bikorwa by’umuganda w’umwaka utaha.
Ibi aba baturage babitangaje mu gikorwa cy’umuganda usoza umwaka wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 27/12/2014, umuganda wakozwe hasibwa ibinogo no gusibura imiyoboro y’amazi mu muhanda ugana ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) hanatemwa ibyatsi biri mu ishyamba ry’ibitaro bya Nyagatare.

Bajyagahe Pierre utuye mu mudugudu wa Nyagatare ya 3, avuga ko n’ubwo bitabiriye umuganda w’uyu mwaka uko bikwiye ariko utaha bazashyira imbaraga mu kongera ibyumba by’amashuli kugira ngo abana babo babone aho bigira.
Ikindi ngo bazarushaho kubungabunga no kwita ku mihanda kugira ngo ireke kwangirika barebera.
Uretse gutanga imbaraga zabo, aba baturage bemeza ko n’imisanzu izajya ikenerwa mu kongera ibyumba by’amashuli bazajya bitanga batinuba kugira ngo abana babo babone aho bigira.

Atuhe Sabiti Fred, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko uyu mwaka hakozwe ibikorwa byinshi mu miganda y’abaturage.
Muri byo ahanini ngo ni ukubungabunga imihanda, kubaka ibyumba by’amashuli no kubakira abatishoboye cyane abanyarwanda birukanywe Tanzaniya.
Kuri we ngo n’ubwo uyu mwaka urangiye bose batubakiwe ariko ngo muri Kamena utaha imiryango 383 y’abanyarwanda birukanywe Tanzaniya yose izaba yamaze kubakirwa amazu yo kubamo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ubwo nta mwihariko w’ibikorwa bizakorwa mu muganda bitandukanye n’ibyakozwe muri uyu mwaka ariko bazarushaho gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo umuganda urusheho gutanga umusaruro ahanini abaturage bigezaho ibikorwa ubwabo.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|