Nyagatare: Umwaka urashize bishyuza ibikorwa byabo byangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi

Abaturage bangirijwe ibikorwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ajya ku bitaro bya Gatunda bavuga ko umwaka ugiye gushira bishyuza ingurane bemerewe n’uwo bishyuza batamuzi.

Mukangwije Eugenia utuye mu Mudugudu wa Shabana mu Kagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda avuga ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 bamutemeye ishyamba ry’inturusu ndetse yemererwa amafaranga y’u Rwanda 260,000.

Igihe cyo kwishyurwa ngo yabwiwe ko ibyangombwa bye bituzuye bituma abandi bishyurwa we arasigara.

Ati “Bambwiye ko ibyangombwa bituzuye njya ku kagari no ku murenge ibyasabwaga ndabibona ariko barambwiye ngo nintegereze ariko n’ubu narahebye.”

Avuga ko ishyamba rye ari ryo ryari rimutunze kuko ari ho yakuraga amafaranga y’ishuri ndetse n’ibitunga umuryango we. Kuba atarabonye ayo mafaranga ngo byaramuhungabanyije mu bukungu.

Agira ati “Ni ho nakuraga amafaranga y’ishuri y’abana, nagurishaga ibiti ngahahira umuryango wanjye none urumva se ntarahungabanye mu bukungu? Bambabariye bampa utwo dufaranga nk’uko bari batunyemereye.”

Uwitwa Mvunabandi Faustin wo mu Mudugudu wa Bubare, Akagari ka Nyarurema, Umurenge wa Gatunda avuga ko bamutemeye insina abarirwa amafaranga 127,000.

Avuga ko na we aheruka abarirwa gusa yumva abandi babonye amafaranga we araheba.

Ati “Aho dutuye turi abantu batanu batabonye amafaranga. Twavuganye n’ushinzwe ubutaka ariko ntacyo yadukemuriye. Nahise ndwaza umugore sinakomeje gukurikirana ariko baraduhemukiye kuko bantemeye insina naryaga n’amafaranga bambariye ntibayampa, urumva banteye inzara gusa.”

Umuyobozi wa REG sitasiyo ya Nyagatare, Niyonkuru Benoit, avuga ko uyu muyoboro wakozwe mu mushinga wa BADEA wo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu Murenge wa Gatunda, ku bitaro bya Gatunda ndetse no mu Murenge wa Tabagwe ku mudugudu w’icyitegererezo no ku kigo nderabuzima cya Tabagwe ndetse no mu yindi mirenge.

Avuga ko mu kwishyura ingurane habayemo ibibazo by’abataraboneye ibyangombwa igihe bituma bagenda bishyurwa mu byiciro ubu hakaba hamaze kwishyurwa ibyiciro bitatu.

Avuga ko hari ikindi kiciro cy’abatarishyurwa ariko urutonde rwabo rwamaze kugera muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuburyo bashobora kwishyurwa vuba.

Avuga ko n’abandi bumva batari kuri urwo rutonde bakwiye kwegera inzego z’ubuyobozi hagakorwa urutonde rwabo rukagezwa kuri EDCEUL nabo bakishyurizwa.

Ati “Bagane ubuyobozi mu nzego z’ibanze hakorwe urutonde rw’abatarishyurwa, harimo imyirondoro yabo, byatworohera kohereza urwo rutonde muri EDCEUL bakareba niba ari mu bagomba kwishyurwa cyangwa yaranacikanywe ibye ntibyahabwa agaciro bakaba bagaruka bakamubarira na we akishyurwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka