Nyagatare: Umusaruro muke w’ibyo akora utuma atinda guhemba abakozi

Umuyobozi wa kompanyi itunganya imyanda no kubungabunga ibidukikije RPE (Recycing Protecting Environment) Hakizimana Gilbert ukoresha ikimoteri rusange cy’Akarere ka Nyagatare, avuga ko gutinda guhemba abakozi byatewe n’uko ibyo akora bitari byatangira gutanga umusaruro ku buryo bimusaba gushaka ubushobozi ahandi.

Abakozi bavangura imyanda bavuga ko kumara amezi 2 badahembwa bibatakariza icyizere mu baturage
Abakozi bavangura imyanda bavuga ko kumara amezi 2 badahembwa bibatakariza icyizere mu baturage

Abitangaje mu gihe bamwe mu bakozi be bavugaga ko yari amaze amezi abiri atabahemba.

Rwabutimbiri Gustave akora akazi ko kuvangura imyanda. Avuga ko bari bamaze amezi abiri bakora ariko umushahara bakorera warabuze, icyakora ngo kuri uyu wa 26 Kanama bawubonye wose.

Agira ati “Amezi abiri yari ashize nta mushahara ariko uyu munsi bayaduhaye nta kibazo rwose. Bayampembye yose ntacyo nishyuza”.

Sebutimbiri avuga ko gutinda guhembwa bibagiraho ingaruka kuko bagirirwa icyizere gike mu baturage ahanini baba barabahaye amadeni.

Ati “Gutinda guhembwa burya ni ikibazo gikomeye, tuba twarafashe amadeni ugasanga abatwizeye bakadukopa batangiye kudutakariza icyizere. Iyo byagenze gutyo no gutunga umuryango biragorana, kuko uwagukopaga akeka ko uhembwa ntumwishyure”.

Umuyobozi wa kompanyi ishinzwe gutunganya imyanda, kuyibyazamo ibindi bintu no kubungabunga ibidukikije RPE ((Recycing Protecting Environment) Hakizimana Gilbert, avuga ko gutinda guhemba abakozi ari ikibazo cy’amikoro, kuko ibyo akora bitari byatangira gutanga umusaruro bisaba ko ashakisha amikoro ahandi kugira ngo ahembe.

Ifumbire yatangiye kuboneka ariko iracyari nkeya kuko na kompanyi nibwo igitangira imirimo
Ifumbire yatangiye kuboneka ariko iracyari nkeya kuko na kompanyi nibwo igitangira imirimo

Ati “Ikibazo cyabaye ni uko ibyo dukora biracyari bike ku buryo amafaranga tubona aba ari make atahemba abakozi, urumva ko bisaba ko umuntu ashakisha ahandi akura amikoro kugira ngo uhembe.

Ariko nanjye ndabizi ko umuturage gukora ntahembwe ari bibi cyane, ni yo mpamvu nashakishije uko nabikemura byihuse kandi byakemutse gusa nanjye byarambabaje gutinda kubahemba”.

RPE yeguriwe ikimoteri cy’Akarere ka Nyagatare kuwa 08 Kamena 2020 isimbuye WASAC yagikoreshaga. Iyi kompanyi ikoresha abakozi 16 bakora akazi ko kuvangura imyanda ariko ngo bakaziyongera imirimo yo kuyibyazamo ibindi yatangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka