Nyagatare: Umukozi w’Umurenge yasezeye ku kazi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, ni bwo uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, Nizeyimana Theobald yagejeje ku buyobozi bw’Akarere ibaruwa ihagarika akazi ku mpamvu ze bwite.

Gusezera ku kazi kwe bikekwa ko byatewe n’uko kuwa 28 Kanama 2020, yafatiwe mu kabari yasinze yanarengeje isaha ya saa moya z’ijoro yo gutaha, bivuze ko yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian,
avuga ko kuba Nizeyimana Theobald yaragiye mu kabari ari igikorwa kigayitse, kandi kidakwiye umuyobozi muri iki gihe.

Ati “Twakoze inama ijyanye no gutunganya gahunda zo kwirinda na we ayirimo, yarangiza aho kudufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ahubwo akaba ari we uyarengaho akajya mu kabari agasinda ari umukozi wa Leta wakabaye intangarugero birababaje”.

Avuga ko icyemezo yafashe cyo guhagarika akazi agishima kandi ari igikorwa cy’ubutwari.

Agira ati “Twabyakiriye neza kuko iyo umuntu atagishoboye kugendana n’abandi kandi koko binagaragara, gusezera ni ubutwari kuko akazi turimo karasaba kumva ibintu kimwe, imigambi twihaye tugomba kuyumva kimwe tukayisohoza kimwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, asaba abayobozi n’abaturage gufatanya kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ati “COVID-19 tuzayitsinda ari uko umuyobozi w’Isibo, uw’Umudugudu babyumva, umuturage runaka abyumva. Ni ingamba zijyanye no gukurikirana kuva ku karere kugera ku rwego rwo hasi ku Isibo”.

Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ku wa 30 Kanama, Nizeyimana Theobald yavuze ko ahagaritse akazi mu gihe kitazwi, anabashimira imikoranire bagiranye mugihe yari akiri mu kazi.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Kanama 2020, yashyizeho amabwiriza ko saa moya z’ijoro abantu bose bagomba kuba bari mu ngo. Ayo mabwiriza anavuga ko utubari twose dukomeza gufunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Hhhhh,yewe muzabirukana mubamaremo kabisa,muri nyagatare umenya covid 19 ntacyo ibabwiye,Hari ahantu mperutse kunyura muri nyagatare mu murenge wa katabagema,mu mudugudu ntavuze ,mbona abantu baracyahoberana,basuhuzanya baherezanya ibiganza,utubari dufunguye,gusinda byo nawe urabyumva baba bandika umunani ku manwa,nanyuze ku murenge aho Dore ko wegeranye na centre de sante,mbona abantu baje kuhaka service bambaye udupfukamunwa mu ijosi narumiwe!bavandimwe rwose niba muba mwarahawe akazi mu bashomeri benshi Bari muri iki gihugu mujye muba serieux mugakore,iki cyorezo abayobozi mukijenjekeye kikagera nkaho hantu nabonye cyasya kitanzitse.nihitiraga.

Umukundwa emmerine yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Mu gihe abantu bahagurukiye gukaza ingamba zo kwirinda covid_19,umuturage wafatiwe mu kabari mu murenge wa Gihombo ,Akagari ka Kibingo umudugudu wa nyakabande mu karere ka Nyamasheke,yahisemo gutera jido umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge mu maso yabaturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Mu gihe abantu bahagurukiye gukaza ingamba zo kwirinda covid_19,umuturage wafatiwe mu kabari mu murenge wa Gihombo ,Akagari ka Kibingo umudugudu wa nyakabande mu karere ka Nyamasheke,yahisemo gutera jido umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge mu maso yabaturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Mu gihe abantu bahagurukiye gukaza ingamba zo kwirinda covid_19,umuturage wafatiwe mu kabari mu murenge wa Gihombo ,Akagari ka Kibingo umudugudu wa nyakabande mu karere ka Nyamasheke,yahisemo gutera jido umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge mu maso yabaturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Nibyo rwose Tugomba guhagurukira rimwe tukarwanya icyicyorezo
Yakoze neza kuba yigaye agafata umwanzuro nkuwonguwo abandi Twese Dukomeze kwirinda

BATWARE Jean yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

Abanyakabali barenze kumabwiriza to Lorinda covid-19 bo basezera kubucuruzi?

Francis MUTABAZI yanditse ku itariki ya: 1-09-2020  →  Musubize

nukuri nukuri bavandimwe mukunda u rwanda rwatubyaye,mugakunda ubuzima bwanyunimureke twirinde kandi dukurikize amabwiriza abayobozi bacu baduha. naho kucamakabare nukuri murikabare abantu barasabana bakibagirwa ikiriho kuburyo kwanduzanye aribintu byoroshe,uzarenga kumabwiriza azafungirwe KABARI. murakoze yari mafiyeri i musanze, i gashaki, kigabiro.

mafiyeri emmy yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Mugihe utagaragaza ubufatanye na bagenzibawe mukurwanya covid-19 urumuyobozi ukwiye gufata icyemezo cy’akigabo ugasezera.kuko urunurugamba turiho dukwiriye gusenyera umugozumwe kugirango turutsinde.

Paccy yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka