Nyagatare: Umukecuru w’imyaka 79 yafatanywe ibiro 28 by’urumogi

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Mukandinda Marguerite w’imyaka 79 y’amavuko, na Nduwayo Jean Baptiste w’imyaka 29 bafite urwo rumogi kuri Moto.

Abo bombi bafashwe saa moya na 45 z’umugoroba zo ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, bafatirwa mu mudugudu wa Nyakagenge, Akagari ka Bibare mu Murenge wa Mimuli.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru bahawe n’abaturage, ko abo bombi bakora ubucuruzi bw’urumogi, bakoresheje Moto.

SSP Twizeyimana yasabye abaturage kureka ubucuruzi butemewe, bagashaka ibindi bakora byabateza imbere.

Ati "Turasaba abaturage kwirinda gukora ubucuruzi butemewe, bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere."

Mukandinda na Nduwayo ubu bari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyagatare, mu gihe hagikorwa iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Owo mucyecuru azize umuhungu we niwe urucuruza kuvakera

Ndabarinze emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka