Nyagatare: Umuganga akurikiranyweho gutanga ibisubizo bya Covid-19 ku batayipimwe

Umukozi wo muri Laboratwari y’Ikigo nderabuzima cya Matimba, Renzaho Jean Bosco, ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Matimba, akekwaho inyandiko mpimbano aho yahaye ibyemezo abantu bihamya ko batarwaye Covid-19 atabapimye.

Renzaho yafashwe ku Mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022 mu masaha y’umugoroba, afatirwa aho atuye mu mudugudu wa Matimba ya kabiri, akagari ka Matimba Umurenge wa Matimba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko icyaha Renzaho akurikiranyweho yagikoze ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, ubwo abagabo batatu bajyaga kwifatisha ibizamini bya Covid-19 kugira ngo babone uko bajya mu bukwe, akabaha ibisubizo atabanje kubapima.

Ati "Abantu bagiye kwa muganga kwifatisha ibizimini bijyanye n’amabwiriza ku bantu bagiye mu bukwe, hanyuma uwo mukozi wo muri Laboratwari buri wese amuha 5,000Frs bigenwe ku wipimisha Covid-19, batungurwa no kubona abazaniye ibisubizo ko ari bazima nyamara atabanje kubapima.

Avuga ko bahise bajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Matimba batanga ikirego, ari nabwo nyuma Polisi ku bufatanye na RIB bagiye gufata uwo mukozi.

Ashimira abatanze amakuru ndetse agakangurira n’abandi kujya batanga amakuru nk’ayo kugira ngo ibyahe birwanywe.

Agira ati "Mu by’ukuri umuturage aba akwiye gusuzumwa indwara yaje asabira serivisi, nk’izi z’ibyorezo ntawe ukwiye guhabwa ibisubizo atapimwe ngo abyemere, aba akwiye gutanga amakuru."

SP Twizeyimana asaba abakozi bo kwa muganga kwirinda gutanga ibisubizo ku bantu batapimwe, kuko ari uburyo bwo gukwirakwiza icyorezo kandi bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Renzaho Jean Bosco agifatwa ngo yemeye ko abagabo batatu bamushinja icyaha yababonye ariko atakiriye amafaranga, kuko ngo ntaho ahurira nayo ndetse ngo kuba bavuga ko yabahaye ibisubizo atabapimye atari byo kuko we yemeza ko yabanje kubapima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega inkuru!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka