Nyagatare: Umugabo yamutanye abana amuziza ko afite ubumuga

Umubyeyi twahaye amazina ya Murekatete Esperance wo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, avuga ko hashize imyaka ine umugabo amutanye abana batatu babyaranye amuziza ko afite ubumuga.

Abagore bafite ubumuga bimwa agaciro mu miryango bakomokamo ndetse ntibahirwe n'urushako
Abagore bafite ubumuga bimwa agaciro mu miryango bakomokamo ndetse ntibahirwe n’urushako

Murekatete afite ubumuga bw’ingingo ariko bworoheje, ku buryo abasha kugenda ndetse no gukora imirimo arabishoboye. Avuga ko yahuye n’ihohoterwa guhera kera kuko ababyeyi be bamwimye imitungo bavuga ko afite ubumuga, ko ntawo akwiye.

Iri hohoterwa yongeye guhura na ryo ku muryango yashatsemo, kuko na bo bahoraga babwira umuhungu wabo ko adakwiye kubana n’ufite ubumuga.

Ati “Ari aho navutse, aho nashatse no ku mugabo wanjye ntawampaye agaciro, bituma nanjye numva nta cyo maze ndiheba, ariko Imana iracyandinze. Icyizere nongeye kukigira mpuye na UNABU (Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga) na VSO”.

Murekatete avuga ko baje kwimuka mu Karere ka Ngoma aho akomoka we n’umugabo we baza gutura mu karere ka Nyagatare. Bagurishije imitungo bari bafite bageze Nyagatare ngo abaturanyi bakajya babwira umugabo we ngo ntakwiye kubana n’umuntu ufite ubumuga kandi we ari muzima, aramuta amutwara n’amafaranga.

Agira ati “Umugabo nabonaga ankunda ariko abaturanyi bahoraga bamubwira ngo ntukwiye kubana n’ikimuga. Yageze aho arahinduka, ukuntu yagiye sinkuzi atwara n’ibihumbi 780 imyaka ine irashize ntazi iyo aba”.

Anisie Byukusenge, umukorerabushake w’umuryango VSO, avuga ko ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga (UNABU), avuga ko bifuza ko abafite ubumuga ubwabo bivugira ibibazo bafite ndetse bagaharanira n’uburenganzira bwabo.

Ati “Kuba umuntu yahaguruka akivugira ati iki kintu kirangoye, wimbwira utya, ndi uyu, sindi ikimuga, mfite ubumuga kandi ndi umuntu, niba umuntu aguhohoteye hagarara umubwire uti oya, kubera ko tutagera hose tuba dushaka ko wa muntu agira uruhare mu kudahohoterwa”.

Avuga ko bifuza ko umuryango uba uw’amahoro, umwana ufite ubumuga ntahohoterwe kuko iyo bibaye yiyambura agaciro.

Ikindi ngo bifuza ko umuryango wubaha abafite ubumuga ukabaha uburenganzira bwabo, ariko n’abafite ubumuga bagaharanira uburenganzira bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko umuntu ufite ubumuga afite uburenganzira n’agaciro nk’akundi muntu bityo adakwiye guhohoterwa abandi barebera.

Avuga ko ubukangurambaga bugamije kurinda abafite ubumuga ihohoterwa bukomeje kubufatanye na n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga (UNABU), ndetse na VSO kandi hari icyizere ko bazahabwa agaciro bagomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka