Nyagatare: Umufutuzi yafatanywe kanyanga yitakana shebuja

Nsengiyumva Evariste w’umufutuzi (izina ry’abambutsa kanyanga) wo mu mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe, ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyagatare, nyuma yo gufatanwa litiro 187 za kanyanga yari akuye mu gihugu cya Uganda, azizaniye shebuja witwa Uwizeye utuye mu Murenge wa Kiyombe.

Nsengiyumva Evariste w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko yafashwe saa munani z’ijoro ku wa 06 Mutarama 2022, afatirwa muri santere ya Cyondo, Umurenge wa Kiyombe.

Avuga ko baje bahetse izo nzoga ku magare ari babiri ndetse n’uwabayoboraga inzira ariko bagenzi be babasha gucika afatwa wenyine.

Nsengiyumva avuga ko ajya kujya kuzana kanyanga, yahamagawe na Uwizeye amusaba kujya kumuzanira imyenda ndetse amubwira ko abayimuha ahurira na bo mu nzira.

Ahuye na bo ngo yasanze ari inzoga ya kanyanga ifunze mu mashashi ari mu mifuka isanzwe, abanza kwanga kuzikorera ku giciro cya 3000 yari yemerewe, ariko na none atinya ko yahura n’ikibazo biramutse bifashwe.

Ati “Nahuye n’abantu ntazi neza nsanze ari kanyanga nshaka kureka kubyikorera, ntekereza ko nshobora kugirirwa nabi biramutse bifashwe. Umuntu nk’uwo yakwica cyangwa se akabizana iwawe agahamagara Polisi.”

Asaba imbabazi z’icyaha yafatiwemo akavuga ko atazabyongera dore ko ari ubwa mbere yari abigiyemo.

Avuga ko abikuyemo isomo rikomeye agasaba urundi rubyiruko kwirinda kubyishoramo kuko ari bibi cyane.

Agira ati “Ndasaba imbabazi rwose sinzabisubiramo, nkanasaba urubyiruko rugenzi rwanjye kudakurikira amafaranga bakabyishoramo kuko iminsi maze muri kasho nabonye ingaruka zabyo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko abacuruzi b’ibiyobyabwenge kenshi bifashisha urubyiruko mu kubikura muri Uganda bikagera mu Rwanda, barwemereye amafaranga, agasaba urubyiruko kubireka kuko birimo ingaruka nyinshi zirimo n’igifungo, ahubwo bagakora akandi kazi kuko gahari.

Ati “Turagira inama urubyiruko gushishoza bakareka kwinjiza mu gihugu ibintu bibujwe kuko amategeko abihanira, bagashaka indi mirimo irahari myinshi yabateza imbere kurenza uko bahura n’ibihano birimo igifungo kandi kirekire bikanabadindiza.”

Avuga ko Polisi itazakomeza kurebera ibyaha bikorwa, ahubwo agasaba abaturage gukomeza ubufatanye batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitarakorwa.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, ishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Uwizeye tutabashije kumenya irindi zina rye, ari we nyiri inzoga zafatanywe Nsengiyumva, yari agishakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka