Nyagatare: Umuforomo afunzwe akekwaho gufata ku ngufu uwo yagombaga kubyaza
Donat Mubangizi ukora ku kigo Nderabuzima cya Kabuga giherereya mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, kuva ku wa 23 /08/2012 ari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Gatunda, ashinjwa gufata ku ngufu umubyeyi wari utegereje kubyara.
Uwo mubyeyi ubyaye kane, yaba yarafashwe ku ngufu ubwo yajyaga kwa muganga tariki 16/08/2012, ategereje kubyara umwana wa gatanu nyuma yo gufatwa n’ibise.
Hakekwa ko yaba yarahohotewe nyuma y’iminsi ibiri, tariki 20/08/2012, ubwo Mubangizi yamusuzumaga kugira ngo arebe niba igihe cyo kubyara kigeze, nk’uko byatangajwe n’umwe mu baforomo bakora kuri iki kigo witwa Mutesi.
Abaforomo kuri icyo Kigo Nderabuzima bakomeza bavuga ko uwo mubyeyi akimara kumva ko akorewe ihohoterwa yihutiye kubibamenyesha, kandi ngo ubwo yabageraga imbere hari ibimenyetso bikigaragaza ko ashobora kuba yahohotewe.
Aba baforomo nibo bahise babimenyesha umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima maze afata icyemezo cyo kubimenyesha Polisi, banaha uwo mubyeyi imiti imurinda kwandura Sida banamwohereza ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa ibizamini bigaragaza ibyamubayeho.
Nubwo uwo muforomo ategereje kugezwa imbere y’ubutabera tariki 27/08/2012, ariko Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabuga, avuga ko nta yindi mico mibi yari asanzwe amuziho.
Gusa yongeraho ko ngo byaba bibabaje mu gihe iki cyaha cyahama uwo muforomo kubera indahiro bararahiye indahiro nyinshi n’amasomo menshi abigisha kubaha abarwayi.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri uwo muntu, akwiye guhanwa, atazabikorera n’abandi
akwiye gukatirwa burundu peee,,,
Igihe tugezemo nicyo gushishoza,tukamenya ukuri nyako,
Umuntu,ufite Imyaka 18 usibye no kuba abyaye 4 kose akekeranya,ate ko yabonanye nu Mugabo kandi abikorerwa nuwo bashakanye burigihe,Dushishoze uyu muforomokazi na Mubagizi niba ntacyo basanzwe bapfa,
Gukorwa mundibyara kumubyeyi urikunda nibisanzwe
turebe kure abantu batazajya basebya abandi
Yewe namwe namwe murayicuranga mukayica umurya, ninde mubyeyi batarakora mu nda ibyara agiye kwisuzumisha? ibyo twita palpation, aba bagore bagiye kuzakora ku baganga rwose. Yewe aribyo ababyaza bose b’abagabo bazabafunge kuko ntawe batarakorera ku bintu. Yewe arakujagajaga kandi ntacyo wabikoraho ni wowe uba wamwishyiriye! Abagore namwe murarushya