Nyagatare: Ukwezi kugiye gushira umwana watoraguwe atarabona ababyeyi be

Nyirahakizimana Annualite, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, avuga ko ukwezi kugiye gushira atarabona ababyeyi bwite b’umwana wo mu kigero cy’umwaka n’amezi atandatu yatoraguye mu muferege.

Ukwezi kugiye gushira umwana watoraguwe atarabona ababyeyi be
Ukwezi kugiye gushira umwana watoraguwe atarabona ababyeyi be

Saa kumi n’igice z’igitondo kuwa 15 Ugushyingo 2024, nibwo Nyirahakizimana Annualite, wajyaga gushakisha akazi, mu Kagari ka Ndama, Umudugudu wa Rwabiharamba, yabonye umwana mu muferege uri haruguru y’umurima w’amasaka amukuramo atangira gushakisha ababyeyi be.

Avuga ko ari abatuye mu Mudugudu watujwemo abimuwe mu cyanya cy’ubuhinzi bugezweho cya Gabiro Agri Business Hub ndetse n’abakoraga mu murima w’amasaka hafi aho bose bahakanye ko batamuzi ahitamo kumujyana iwe.

Uyu mubyeyi usanzwe ufite umwana umwe avuga ko n’ubwo atunzwe no gushakisha ariko umwana amwishimiye kandi azamurera nk’uwe.

Yagize ati “Ubundi mbyaye kabiri ariko umwe yaratashye izindi gahunda ni iz’Imana, ubwo ni ukuvuga ngo babaye babiri. N’ubwo nta bushobozi mfite ariko Imana izabimfashemo nzamurera nk’uko narera uwo nakuye mu nda yanjye.”

Umukuru w’Umudugudu wa Akayange ka mbere, Ntagwabira Aloys, avuga ko uyu mwana agitoragurwa babimenyeshejwe ndetse bagerageza kwifashisha ubuyobozi bubisumbuyeho ngo abone ababyeyi be bwite ariko bikaba bitarakunda.

Avuga ko nk’abaturage bagerageje gufasha uwamutoraguye kugira ngo abashe kumubonera iby’ibanze bituma ubuzima bwe burushaho kuba bwiza ndetse ko hari uwamaze no kumutangira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

Ati “Akimara kumutoragura yarabitumenyesheje duhamagara abaturage ndetse bamuha ubufasha bw’ibiribwa, hari uwemeye kumuha 3,000frs bya Mituweli ndetse n’uwemeye litiro y’amata ya buri munsi. Ni uko abaturage twamufashije uko natwe twishoboye.”

Avuga ko ikindi bazakomeza gukora ari ukugaragaza ikibazo cye mu buyobozi kugira ngo haramutse hari ahaboneka inkunga ayihabwe, umwana arusheho kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet, mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa Kigali Today, yanenze umubyeyi gito wijishuye umwana akamuta ariko agashima umutima wa kibyeyi ukomeje kuranga umubyeyi wamutoraguye.

Visi Meya yagize ati, "Ubuyobozi bugiye kwita ku buzima bw umwana ndetse no kumushakira umuryango."

Avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gufasha uyu mubyeyi kubona uko yashyira uwo mwana ku cyiciro cye kugira ngo ajye abasha kumuvuza mu gihe ababyeyi be bwite bataraboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nanjye ngize amahirwe namubona cyangwa namuhabwa,uko mbaho yabaho. Uretse ko ikigaragara n’umufite atiteguye kumurekura. Ariko ababyeyi bamwe barahemuka, kandi ikindi ibi bikwereka ko nta bumuntu bafite. Umuntu agatinyuka akajugunya umwana usa atya! Mwiza cyane bihebuje! Ubu se aho ari araryama agasinzira kandi,wasanga abagabo bamwurira bati tubonye umugore!

Frank yanditse ku itariki ya: 10-12-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza, uwo mwana mwamumpaye nkamwirerera nkakora adoption yemewe namategeko ko namurera nkuwanjye, Tel: 0785110591

Timothy yanditse ku itariki ya: 9-12-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza, uwo mwana mwamumpaye nkamwirerera nkakora adoption yemewe namategeko ko namurera nkuwanjye, Tel: 0785110591

Timothy yanditse ku itariki ya: 9-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka