Nyagatare: Uko Ishimwe watangiye kunywa urumogi yiga amashuri abanza, yatangiye ubuhinzi bw’umwuga

Umusore witwa Ishimwe Hubert wo mu karere ka Nyagatare arasaba urubyiruko kwirinda ibigare by’inshuti mbi, kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi, bikabicira ubuzima.

Ishimwe Hubert yanyoye urumogi yiga mu mwaka wa 5 w'abanza aza kwisanga Iwawa
Ishimwe Hubert yanyoye urumogi yiga mu mwaka wa 5 w’abanza aza kwisanga Iwawa

Yabivuze kuwa gatatu 26 Kamena 2019, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Ishimwe avuga ko yatangiye kunywa urumogi yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, abihawe n’uwari inshuti ye magara.

Avuga ko yatangiye barusangira, birangira amenye aho arurangura nawe atangira kurucuruza.

Avuga ko yataye ababyeyi ajya kwibera muri Kigali kubera ko bamucyahaga, ariko nyuma aza gufatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, akaboneraho kugira ainama urubyiruko zo kwirinda ibigare.

Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibigare by'inshuti mbi bishobora kubashora mu biyobyabwenge
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibigare by’inshuti mbi bishobora kubashora mu biyobyabwenge

Ati “Natangiye kunywa urumogi na za kanyanga kubera inshuti mbi nkiri muto. Navuye iwacu njya i Kigali, nabayeho nabi ndya ibyatawe mu kimoteri nyamara iwacu ntacyari kibuze. Urubyiruko rwirinde ibigare n’inshuti mbi.”

Ishimwe avuga ko avuye Iwawa yasubiye mu mashuri atitaye ko abo biganaga bari bayageze kure, ubu akaba yarasoje ayisumbuye.

Ubu ni umucuruzi woroheje, afatanya n’ubuhinzi bw’umwuga yigiye Iwawa.

N’ubwo ubucuruzi bwe n’ubuhinzi akora bitaratera imbere cyane, Ishimwe avuga ko ubu ibikorwa bye bifite igishoro kibarirwa mu bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko akomeje urugamba rwo gukora akiteza imbere.

Ishimwe kandi asaba Minisiteri y’urubyiruko ko yifuza kuzenguruka igihugu cyose abwira urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge, kugira ngo barusheho kubyirinda.

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, we avuga ko mugihe Abanyarwanda bitegura kwizihizwa ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora, bakwiye kwibohora ingeso mbi zose zidindiza iterambere cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Minisitiri Mbabazi agira ati “Ubu turi mu rugamba rwo kwiteza imbere, turifuza ko twagira ubukungu bwiza ariko buzira ibiyobyabwenge, no kwibohora ku bukene, ku biyobyabwenge izo ngeso mbi zose zidusubiza inyuma nizo twibohoraho cyane.”

Musenyeri Alex Birindabagabo avuga ko kurandura ibiyobyabwenge bidakwiye kubamo imikino, ngo biharirwe Polisi y’igihugu gusa, kandi bireba buri Munyarwanda.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko abantu bose bahagurutse ibiyobyabwenge byacika mugihe gito
Musenyeri Birindabagabo avuga ko abantu bose bahagurutse ibiyobyabwenge byacika mugihe gito

Agira ati “Abanyarwanda twese duhagurutse, amadini yose agahaguruka, abaturage bose bagahaguruka ntabwo byatunanira mu gihe kitari kirekire twaba tubirangije.”

Musenyeri Birindabagabo avuga ko impamvu ibiyobyabwenge bidacika ari uko kubikumira byahariwe Polisi y’igihugu gusa.

Avuga ko ari umwana, umuturage n’ubuyobozi babigizemo uruhare ababicuruza babura aho babicururiza bakabicikaho.

Mu gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, mu karere ka Nyagatare hangijwe ibiyobyabwenge binyuranye, bifite agaciro ka miliyoni hafi 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga 11
Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga 11
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWUBAKE URWACU RUZIRA IBIYOBYABWENGE

Lucas Yvan yanditse ku itariki ya: 28-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka