Nyagatare: Ubwiyongere bw’ibikorwa bikenera amatafari bwatumye igiciro cyayo kizamuka

Abacuruzi b’amatafari ahiye mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inyubako nyinshi cyane cyane izijyanye n’ibikorwa rusange zirimo kubakwa zatumye igiciro cy’itafari kizamuka.

Aha ni hamwe mu hatwikirwa amatafari
Aha ni hamwe mu hatwikirwa amatafari

Mbere y’ukwezi kwa kane, mu karere ka Nyagatare itafari rihiye ryaguraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati 28 na 30, ariko kuri ubu itafari rimwe riragura amafaranga y’u Rwanda 40.

Ntuyenabo Jean Baptiste ubumbira amatafari mu Murenge wa Rukomo avuga ko izamuka ry’igiciro cy’amatafari ahanini ryatewe no kumara igihe kinini badakora kubera imyuzure yateye aho babumbiraga.

Aho umwuzure urangiriye bagasubukura ibikorwa ngo basanze hari inyubako nyinshi zijyanye n’ibikorwa rusange zirimo kubakwa, bituma ufite amatafari azamura igiciro.

Ati “Imihandagurikire y’ikirere yatumye tubura amatafari, Leta itangiye kubaka ibikorwa birimo amashuri bituma bajya kuyashaka za Kayonza ahenze, twatangiye gukora dusanga bayakeneye cyane bituma igiciro kizamukaho gato kuko n’ibikoresho byayo birahenze ubu kubibona.”

Avuga ko kubona ibyo batwikisha ari ikibazo mu gihe imirimo ihuza abantu benshi itarakomorerwa neza ndetse ngo na bo bakaba bakoresha abakozi bake babasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uretse imyuzure, ibura ry’amatafari ahiye mu Karere ka Nyagatare kandi ngo ryatewe no guhagarika ababumbaga amatafari batagira ibyangombwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko ahanini babuze amatafari kubera imyuzure kuko abayabumba benshi bakorera hafi n’umugezi w’umuvumba kugira ngo babone amazi.

Avuga ko bashakishije mu tundi turere bahana imbibi kugira ngo ibikorwa bitadindira.

Ati “Ubu amatafari yatangiye kuboneka nta kibazo kinini kigihari, bizatudindiza ariko nta n’ubwo twavuga ko dukwiye kudindira kuko aho bitaboneka n’iwacu twajya mu tundi turere batagize ibibazo by’imyuzure.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka