Nyagatare: Ubuyobozi na bamwe mu batuye akagari ka Musenyi ntibavuga rumwe ku itangwa ry’ibiribwa

Bamwe mu baturage b’Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, baribaza impamvu batagerwaho n’ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko abatoranyijwe bagomba kubihabwa byabagezeho.

Umuturage witwa Mbonimpa Deogratias ku mbuga nkoranyambaga (Messenger), yandikiye umunyamakuru wa Kigali Today amusaba kubakorera ubuvugizi ko mu kagari kabo batigeze bagerwaho n’ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo kubera Covid-19.

Mu butumwa bwe yagize ati “Bro (Muvandi), muraho neza, Muze mudukorere ubuvugizi ku byerekeye itangwa ry’ibiryo hano Nyagatare, Umurenge wa Karangazi Akagari ka Musenyi biravugwa ko ibiryo byariwe, ubuyobozi bwaranditse amalisiti kandi abaturage barashonje. Murakoze Bro”.

Ibyo ariko ntibabyemeranya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew, kuko we avuga ko abaturage ba Musenyi bagombaga kubona ibiribwa babihawe nk’uko byakozwe ahandi.

Avuga ko ikibazo ari uko hari bamwe bumva ko bagomba kubihabwa nyamara biba bifite abo byagenewe.

Ati "Barabibonye ahubwo abaturage baba bumva bose babigomba nyamara bihabwa abahagaritse akazi kubera Covid-19 ndetse n’abarwaye Covid-19. Ni byo dusaba abayobozi mu midugudu kugira ngo barusheho kubasobanurira kandi abasobanuriwe barabyumva".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, aherutse gutangaza ko amakosa yagaragaye mu itangwa ry’ibiribwa ikiciro cya mbere basabye abayobozi mu nzego z’ibanze kutazayasubiramo.

Yavuze ko hari aho bamenye ko ibiribwa byagenewe abaturage byagiye byibwa ntibihabwe abaturage kimwe no kuba hari abagiye bahabwa ibituzuye ingano yagenwe.

Yagize ati “Twasabye rwose ko amakosa yagiye agaragara hirya no hino ashingiye ku mitangire y’ibiryo batanga mu masaha akererewe bigatuma abantu bashobora kubirwaniramo. Hari abahamagara abantu bakabasanga kuri site kandi bagomba kubibatwarira mu rugo, ababatwarira ibituzuye babigabanyije, hari n’ahandi twamenye bagiye babyiba bitaragabanywa, hari abo twahanye n’abandi turacyabakurikirana”.

Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage bagomba guhabwa ibiribwa ikiciro cya kabiri ku bongereweho iminsi itanu ya Guma mu Rugo, kuguma aho bari bakazabigezwaho.

Yasabye kandi abayobozi mu nzego z’ibanze kugenda ku nzu bakamenya abantu bashobora kuba baracikanywe n’ikiciro cya mbere cy’ibiribwa kandi babikeneye bagaherwaho mu kiciro cya kabiri.

Yanasabye ariko abaturage gufasha bagenzi babo barwaye Covid-19, mu mirimo inyuranye cyane iy’ubuhinzi kugira ngo batazarara ihinga ndetse n’ibindi bakenera mugihe batemerewe gusohoka mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka