Nyagatare: Ubuyobozi bwasobanuye ikibazo cy’inka zari zafatiriwe n’Umurenge

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasobanuye ko kuba hari inka 27 zari zimaze hafi icyumweru zifatiriwe n’Umurenge wa Nyagatare, byatewe no kuba ba nyirazo bari barabuze byongeye kandi zimwe zikaba nta rupapuro rw’inzira zari zifite n’izari zirufite zikaza nyuma.

Inka 27 zari zimaze icyumweru zifatiriwe n'Umurenge wa Nyagatare zasubijwe ba nyirazo
Inka 27 zari zimaze icyumweru zifatiriwe n’Umurenge wa Nyagatare zasubijwe ba nyirazo

Abitangaje nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, abaturage babiri bo mu Murenge wa Rwempasha, Mwendo Alexis na Kwizera, inka zabo zari zafashwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 02 Nzeri 2024 zikuwe mu Turere twa Kirehe na Kayonza bazisubijwe.

Matsiko, avuga ko impamvu zafashwe ari uko zagendaga mu ijoro kandi bitemewe byongeye abari bazifite mu modoka bakaba batari bafite urupapuro rwazo rw’inzira.

Ikindi avuga ko kuba arizo zafunzwe aho kuba ba nyirazo kandi aribo ba nyiri amakosa ari uko bari baburiwe irengero.

Ati “Polisi yafashe inka 27 ziri mu modoka ebyiri kandi amabwiriza avuga ko inka zitangira kugenda guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, iyo amasaha arenze zirafatwa nyirazo agahanwa.”

Akomeza agira ati “Uretse kurenza amasaha nta n’urupapuro rw’inzira zari zifite. Haketswe rero ko zaba zibwe ari nayo mpamvu zatwawe ku Murenge wa Nyagatare. kuwa gatatu nibwo baruzanye nabwo 20 arizo zirufite. Twashatse ba nyirazo turababura kugera ubwo tubizeza ko nta kibazo bari bugire babonetse kuwa gatanu.”

Avuga ko aho ba nyir’inka babonekeye uwitwa Kwizera, yateye ubwoba ndetse anatuka inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bituma afungwa ariko nanone kubera guha agaciro ubuzima bw’inka barazihabwa zijya mu nzuri ariko nanone bakoreshwa amasezerano ko zizava mu nzuri ari uko babisabiye uburenganzira hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’indwara ndetse no gukora ubucuruzi butemewe.

Uyu muyobozi asaba aborozi n’abacuruzi kubahiriza amabwiriza agenga ingendo z’inka zaba izaguzwe mu isoko cyangwa izaguzwe mu nzuri hagamijwe kwirinda ubujura ndetse n’ikwirakwira ry’indwara.

Yagize ati “Umuntu ukura inka mu Mudugudu umwe ayijyana mu wundi mu Karere kamwe asaba ibyangombwa ubuyobozi bw’Akagari, yayikura mu Kagari kamwe ajya mu kandi agasaba icyangombwa akagihabwa n’Umurenge naho inka yimurirwa mu kandi Karere yaba iyaguzwe mu isoko cyangwa ivanwa mu rwuri rumwe ijyanwa mu rundi icyangombwa gitangwa n’Akarere.”

Akomeza agira ati “Inka zitaguriwe mu gikomera ahubwo ari hirya no hino mu nzuri ushaka kujya kuyorora asaba agisha inama RAB ikaba ariyo itanga icyangombwa cyangwa igasaba urwego runaka kugitanga. Tubasaba rero kubikurikiza kugira ngo hirindwe indwara n’ubujura kuko nta nyungu mu guhana abaturage bacu.”

Matsiko Gonzague, asaba abakora ubucuruzi bw’inka cyangwa abimurira inka mu zindi nzuri buri gihe kujya bagendana urupapuro rwazo rw’inzira aho kwibuka kurusaba igihe bamaze gufatwa n’inzego.

Twagerageje kuvugisha, Mwendo Alex, wari ufite ikibazo cy’inka ze zari zafashwe atwemerera ko yamaze kuzigeza mu rwuri rwe uko ari 24 ndetse anemera ko enye yari yaguze mu isoko rya Kayonza nta rupapuro rw’inzira zari zifite.

Yanatwemereye kandi ko izari zifite urupapuro rw’inzira nazo zafashwe atarufite ahubwo yari yarwibagiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka