Nyagatare: Twambajimana aravuga imyato Girinka yamukuye ku kwatisha imirima

Twambajimana Frodouard wo mu mudugudu wa Kinoga, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare avuga ko gahunda ya Girinka na we yamugezeho ikaba yaratumye acika ku kwatisha imirima kuko yiguriye iye.

Girinka yatumye asezerera kwatisha
Girinka yatumye asezerera kwatisha

Twambajimana yorojwe inka mu mwaka wa 2006 muri gahunda ya Girinka ari mu bukene bukabije kuko yari atunzwe no kwatisha imirima ahinga kugira ngo abashe gutunga umuryango we.

Avuga ko yari umuntu utagira isambu ihagije akajya yatisha imirima yakuramo umusaruro mwinshi nyiri umurima akawumwambura.

Ati "Nari ntunzwe no kwatisha imirima ariko iyo nawufumbiraga nkakuramo umusaruro mwinshi akankuramo nkajya ahandi. Nahakodesha nabwo nkafumbira nakweza nabwo akankuramo".

Twambajimana avuga ko nyuma yo kubona Girinka umukamo wayo watumye abasha kwigurira imirima ndetse ubu akaba yemeza ko yateye imbere.

Ubu atunze inka enye zikomoka ku yo yahawe, akaba afite n’urutoki rwunganira umukamo uva mu nka ze.

Agira ati "Imirima naguze mfitemo urutoki kimwe gipima ibiro 100, ahandi mpinga imyaka isanzwe ariko ibigori sinaburamo imifuka itandatu. Jye ubu mvuga ko ndi umukire kubera Girinka. Harakabaho Perezida wa Repubulika wazanye iyi gahunda".

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yashimiye uwo muturage w’intangarugero, asaba n’abandi kumufatiraho urugero bagafata neza inkunga bahabwa kugira ngo barusheho gutera imbere.

Abayobozi basuye uwo muturage w'intangarugero
Abayobozi basuye uwo muturage w’intangarugero

Ati "Twambajimana ni urugero rwiza ko girinka ishobora gukura umuntu mu bukene ikamugeza ku bukire, n’abandi baturage bakwiye gufata neza amatungo bahabwa kuko yabahindurira imibereho".

Guverineri Gasana asaba kandi abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kuko biba bigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka