Nyagatare: Pro-Femmes yateye inkunga y’asaga miliyoni 35 abahoze muri magendu

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ivuga ko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ine ihana imbibi na Uganda imaze gutera inkunga imishinga y’abagore bahoze bakora magendu, Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 35.

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwizihiza imyaka 30 iyi Mpuzamiryango imaze ishinzwe, cyatangiye ku ya 12 kikazasoza ku wa 18 Ukwakira 2022.

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubufatanye, umugore ahore ku isonga mu guharanira amahoro n’iterambere».

Mu Karere ka Nyagatare hasuwe imishinga y’abagore bo mu Mirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha na Tabagwe bahoze mu bucuruzi bwa magendu bakaza kubumbirwa mu makoperative.

Umuyobozi wa Koperative Twitezimbere yo mu Murenge wa Musheri, Nyinawurugo Rose, avuga ko mbere bari babayeho nabi kubera ubucuruzi bwa magendu bakoraga.

Ngo bambukaga umugezi w’umuvumba banyuze ku mugogo bakajya muri Uganda kurangura inkweto za caguwa, imyambaro, imbuto, ibikoresho byo mu rugo na kawunga bakaza kubicuruza mu Rwanda.

Mu kugaruka ariko ngo bahuraga n’ingorane kuko rimwe na rimwe bibwaga n’Abagande babihaye kubibambukiriza kandi ntibabone aho babarega bagahomba.

Ati “Iyo twamaraga kurangura twabihaga Abanyankole kugira ngo batwambukirize kuko twe tutabibashaga, hakaba igihe ubibahaye ngo babyambutse ukabibura, bakabyitwarira, ugahomba kuko ntaho wabarizaga.”

Mu mwaka wa 2014 ngo baje guhura n’umukangurambaga batangiza ibimina bakajya batura amafaranga, ariko nabyo basanga kubikora badafite ikintu rusange bahurira nta kamaro bahitamo gushinga itsinda ry’ubucuruzi bw’ibigori, nabyo bakajya kubigurisha muri Uganda.

Nanone ngo umukangurambaga yarabegereye abashishikariza gushinga koperative, bahitamo iyongerera agaciro umusaruro w’ibigori uboneka iwabo.

Mu mwaka wa 2016 ngo nibwo Pro-Femmes Twese Hamwe yabateye inkunga y’ibyuma bisya ifu ya kawunga ndetse ubuyobozi bubashyikiriza umuriro ufite ubushobozi bwo gukoresha ibyo byuma, ubu ngo bakaba bafite isoko rinini ahubwo badashobora guhaza kuburyo ibyuma bikeya.

Nyinawurugo ati “Dufite ibigo by’amashuri bidukikije bitatu duhereza ifu ya kawunga ndetse n’abaturage ifu yacu barayikunze ku buryo batakijya muri Uganda kuyishakirayo. Gusa dukeneye ibindi byuma nka bibiri kugira ngo duhaze isoko, imbogamizi ikaba amikoro tutarageraho.”

Umuyobozi wa Koperative Icyerekezo Cyiza Matimba, Mucurire Jeannette, avuga ko mbere bakoraga ubucuruzi butemewe aho batwaraga ibigori n’ibishyimbo mu Gihugu cya Uganda bakagarukana kawunga na Novida (umutobe).

Nyuma ngo baje kwihuza ndetse nabo baterwa inkunga na Pro-Femmes Twese Hamwe, ubu bakaba bafite uruganda rukora imitobe mu nanasi ndetse na divayi.

Ibicuruzwa byabo ngo byarakunzwe ku isoko ariko bakaba bafite ikibazo cyo guhaza isoko kubera imashini nkeya.

Agira ati “Urebye isoko dufite ni rinini cyane ntiturihaza kubera ibikoresho bikeya, nk’ubu imashini ipfundikira icupa rimwe ariko tubonye ipfundikira icyarimwe nibura amacupa 30 byadufasha. Ikindi tubonye izindi mashini byatuma dukora byinshi tugahaza isoko».

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka habamo amafaranga yo gufasha amakoperative, nibura ane by’umwihariko y’abagore, akabizeza ko n’uyu mwaka hari amafaranga ahari agamije kuzamura ayo makoperative.

Ati “Buri mwaka mu ngengo y’imari habamo amafaranga yo gufasha amakoperative gutera imbere, aho iyo twahisemo ihabwa Miliyoni imwe n’iy’uyu mwaka ayo mafaranga arimo ».

Mu nama yahuje abayobozi b’amakoperative y’abakoraga magendu bakaza gufashwa kuyireka, yo ku wa 12 Ukwakira 2022, hatumiwemo abahagarariye ibigo by’imari bikorera mu Karere ka Nyagatare, ndetse banafata umwanya wo gusobanurira abagize aya makoperative, amahirwe ahari mu bigo bayobora ku buryo barushaho gutera imbere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Aimée Marie, avuga ko impamvu babahamagaye ari ukugira ngo batangire gutekereza ku gucuka, bakagana ibigo by’imari bagafata inguzanyo bakarushaho kwagura ibikorwa byabo.

Yagize ati “Buriya ugutera inkunga ntahora azana amafaranga buri gihe, hari aho nawe ugera ugakora, ari nayo mpamvu twazanye ibigo by’imari kugira ngo babaganirize babereke amahirwe ahari muri za Banki na BDF, kugira ngo bamwe bagende bacuka kugira ngo babashe gukora.”

Akomeza agira ati “Wabonye ko hari abageze ku nganda, bariya bagana Banki ikabaha amafaranga bijyanye n’ubushobozi bafite kandi iyo bishyuye neza barongera bakabaha ayandi.”

Mu Karere ka Nyagatare Pro-Femmes Twese Hamwe imaze gutera inkunga abagore barenga 1,400 bakaba bamaze kubaha inkunga ya 35,938,609Frw uhereye mu 2019 kugeza ubu.

Naho guhera mu mwaka wa 2021 n’uyu aho ugeze ubu, bakaba bamaze gutera inkunga abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuciriritse ingana na Miliyoni hafi 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka