Nyagatare: Polisi yafashe abakekwaho kwiba batiri zitanga amashanyarazi mu nzu z’abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli ku wa mbere tariki 22 Werurwe 2021 yafashe Nzabonimana Obama w’imyaka 26, Muhire Jean de Dieu na Kwizera Nowa bacyekwaho kwiba batiri (Batteries) zitanga ingufu z’amashanyarazi mu nzu z’abaturage. Aba basore bafatiwe mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Mimuli, Umurenge wa Mimuli.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kubona Muhire na Kwizera bavuye mu nzu y’umuturage witwa Uwumubano Jeannine bamaze kwibamo batiri imwe.

Ati “Kwizera na Muhire bivugira ko bari bamaze kwiba batiri 3 bazikuye mu ngo 3 z’abaturage batandukanye aribo , Habimana Leonard, Uwumubano Jeannine na Ntamuhanga Samuel. Bavuga ko bazibaga mu bihe bitandukanye, ngo banyuraga mu madirishya ari ku manywa nta muntu uri mu rugo bakazitwara. Bafatiwe mu cyuho n’abaturage bamaze kwiba batiri yo kwa Uwamahoro”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bakimara gutanga amakuru Polisi yakurikiranye bariya basore irabafata isanga ngo bari bamaze icyumweru biba izo batiri bakajya kuzigurisha uwitwa Nzabonimana Obama. Uyu akaba yarabahaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kuri buri batiri.

Ati “Abapolisi bakimara kubafata bahise bavuga ko uwo bazigurisha ari we Nzabonimana Obama, abapolisi bagiye iwe basanga koko hariyo batiri 2 yaguze n’abo basore. Muhire na Kwizera biyemerera ko ari bo bazimugurishije nyuma yo kuziba abaturage”.

Abaturage bibwe izo batiri bashimiye Polisi y’u Rwanda yabafashije kongera kubona batiri zabo kuko bari baramaze kuziheba, bavuga ko nyuma yo kwibwa batiri bahuye n’ibibazo bijyanye no kubura umuriro mu nzu basubira gucana udutadowa. Banashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya basore bafatwa.

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma bariya basore bafatwa, yaboneyeho gukangurira urubyiruko n’abandi baturage muri rusange gukura amaboko mu mifuka bagaharanira gukora bakiteza imbere aho kwiba. Yabibukije ko kwiba ari icyaha, iyo ubihamijwe n’urukiko ubihanirwa.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka