Nyagatare: Perezida Kagame ngo yiboneye ko inzara yacitse
Ubwo yasuraga akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 13/11/2014, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibikorwa yiboneye bigaragaza ko inzara muri ako karere yacitse burundu bitandukanye na mbere aho wanyuraga ku muhanda ukayibona.
Nk’uko byasobanuwe na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, ngo aka karere kinjiza amafaranga asaga miliyari 78 ku mwaka aturutse mu buhinzi, mu bworozi hakinjira asaga miliyoni 500 ku kwezi.
Ibi ngo byagezweho kubera guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe no korora inka za kijyambere zitanga umukamo.
Uyu musaruro washimwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho yemeza ko nawe ubwe ibikorwa yiboneye bishimangira ko inzara yacitse burundu muri aka karere.

Ubundi ngo mbere wanyuraga ku muhanda inzara igupepera none haragaragara ibikorwa by’ubuhinzi n’iby’ubworozi kandi n’abaturage baragaragara nk’abahaze kuko basa neza.
Bamwe mu baturage baje kwakira umukuru w’igihugu bagaragaje ko n’ubwo hari ibyo babwirwaga gukora bakabikora binangira ubu ubuzima bwabo bwahindutse.
Kampirwa Grâce wahoze yororera mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba ubu gihinzemo umuceri avuga ko bakibwirwa gukuramo amatungo yabo hagakorerwa ubuhinzi bw’umuceri yabanje kwinangira dore ko ngo yakuze yorora atari azi ibyo guhinga. Gusa ngo aho abikoreye ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo amafaranga yabonaga mbere mu bworozi ntaho ahuriye n’ayo akura mu buhinzi.
Agira ati “Nagurishaga amata ariko ngahora nkennye. Ariko ubu nsarura miliyoni mu muceri. Kubera umuriro waduhaye iyo ugiye i Burayi nkureba nicaye iwanjye”.

Ubu buhamya bwe ntaho butandukaniye n’ubwa Ntahontuye Céléstin wo mu murenge wa Matimba uvuga ko yahungutse ava muri Tanzaniya nyuma y’urugamba rwo kwibohora ari umukene kuko no kubona amazi yo kunywa mu nzira yabanje kugurisha umukandara yari yambaye.
Nyuma ngo yaje guhabwa ubutaka abuteraho ishyamba aritangaho ingwate muri banki none ubu uretse imodoka irenze imwe atunze, afite inganda ziciriritse zisya ibigori, ndetse ubu akaba afite umwana we wiga mu bushinwa, akemeza ko ibi byose abikesha imiyoborere myiza.
Kuba abaturage barata iterambere bagezeho ngo ni ibikwiye buri munyarwanda. Perezida Kagame asanga abaturage bamaze kumenya gushyira mu gaciro kuko bavuye muri politiki y’ibihuha n’amatiku bakajya muri politiki y’ibikorwa, ibi ngo nibyo bituma babona amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo.
Perezida Kagame yizeje abaturage ko mu gihe bashikamye bagakora ntacyo batazageraho kandi leta itazahwema kubaba hafi.

Gusa ariko na none umukuru w’igihugu yanenze iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere. Perezida Kagame yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bagaha ubuzima bwabo agaciro, bakayoboka gahunda zishyirwaho zigamije kubashakira imirimo yabatunga kandi ikanateza igihugu imbere.
Umukuru w’igihugu yibukije ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu hasigaye urw’iterambere, akaba yabashishikarije kwima amatwi ibihuha ahubwo bagakora kuko umutekano uhari.
Umukuru w’igihugu yahamagariye abayobozi kwirinda ruswa kuko service baha abaturage bazibagomba zitagurishwa.
Amwe mu mafoto yafatiwe mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu karere ka Nyagatare:



SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
erega perezida imvugo ye niyongiro
erega buretse na nyagatare na bugesera yari yarashegeshwe na inzara ubu ntayikibayo , ubuyobozi bwiza ntacyo butazatugezaho kiza byose ni wowe tubikesha nyakubahwa president
erega president wacu ntacyo utatugejeje buretse abatareba cg badashaka kureba si nyagatare gusa kuko na za mugesera zizwihe inzara ubu ntikiharangwa rwose habe na gato , ubuyobozi bwiza bwuzuye inama zihamye tugira na president wacu, kuzishyira mubikorwa ni ko kwiteza imbere
erega president wacu ntacyo utatugejeje buretse abatareba cg badashaka kureba si nyagatare gusa kuko na za mugesera zizwihe inzara ubu ntikiharangwa rwose habe na gato , ubuyobozi bwiza bwuzuye inama zihamye tugira na president wacu, kuzishyira mubikorwa ni ko kwiteza imbere
Si nyagatare gusa inzara yabaye amateka kubera ubuyobozi bwiza, I nyamagabe barayibagiwe, no mu bugesera ni uko. Ni ishema kumva ko mu Rwanda nta bantu bagisuhuka kubera inzara.
Nta nzara iragwa iburasirazuba ahubwo ubu ni mwe mu ntara yera cyane mu Rwanda
Bavuga ko ubuyobozi bwose buva ku Mana,twebwe yaduhitiyemo neza iduha Perezida Kagame,udahwema kutuzanira iterambere.iramukudukomeze.
ni ukuli uwavuga ibigwi bya Perezida wacu ntiyabirangiza,kuko nyuma yo kutuzanira amahoro,ahora arajwe ishinga no kuba twamererwa neza,arwanya inzara n’ubukene muri rusange.turamushyigikiye.