Nyagatare: Nzaramba ashimira DASSO yamwubakiye inzu yo kubamo

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere ka Nyagatare mu gucunga umutekano Faustin Mugabo avuga ko n’ubwo bahura n’abaturage kenshi bari mu byaha, bitavuze ko babanga ahubwo ngo bakwishimira ko bafite imibereho myiza.

Yabitangaje ubwo bashyikirizaga umuturage utishoboye inzu yo kubamo wo mu Mudugudu wa Gacundezi ya kabiri, Akagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga.

Nzaramba Shadrack washyikirijwe inzu ubusanzwe ngo yabagaho asembera kuko nta bushobozi bwo kwibonera icumbi yari afite.

Ashimira urwego rwa DASSO kuba baramwubakiye inzu, ibyo yita nko kubonekerwa kuko ubundi ngo yari abaziho gufata abakoze ibyaha.

Ati “Jye nsa nk’aho nabonekewe kuko ubundi bariya bantu mbaziho gufata abakoze ibyaha. Siniyumvishaga ko bagira n’impuhwe zo kugoboka abatishoboye nkajye.”

Uretse inzu yo kubamo ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, Nzaramba yanashyiriwemo intebe mu ruganiriro ndetse yubakirwa igikoni, aho kubika ibikoresho, ubwogero n’ubwiherero.

Byose byubatswe na ba DASSO b’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’Akarere ndetse n’Umurenge wa Rwimiyaga.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Akarere ka Nyagatare mu gucunga umutekano, Faustin Mugabo, avuga ko atari ubwa mbere bakora ibikorwa nk’ibi kuko bikorwa buri mwaka binyuze mu kigega cyabo hakiyongeraho n’amaboko yabo.

Avuga ko gukora ibikorwa nk’ibi bigamije kugaragariza abaturage ko badahuzwa no kubafata bari mu byaha ahubwo babifuriza n’imibereho myiza ndetse n’iterambere.

Ati “Ntabwo duhura na bo dushaka abakoze ibyaha ahubwo burya tubifuriza gutera imbere no kuva mu bibazo.”

Kubaka iyo nzu no kugura ibikoresho byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu (3,600,000 Frw).

Akarere ka Nyagatare gafite abakunganira mu gucunga umutekano (DASSO) 130.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka