Nyagatare: Nkizehiki wari wiyemeje kuba mu muhanda yahawe icumbi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo mu buyobozi kandi bakemera uko byakemuwe aho kubigaragariza mu muhanda.

Nkizehiki avuga ko kuryama mu muhanda yabitewe no kwirukanwa mu nzu ariko uwari umucumbikiye arabihakana
Nkizehiki avuga ko kuryama mu muhanda yabitewe no kwirukanwa mu nzu ariko uwari umucumbikiye arabihakana

Abitangaje nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2021, uwitwa Nkizehiki Claudine (amazina ari ku irangamuntu ye) wiyita Uwizeyimana Joyce araye mu muhanda imbere y’inzu yakodeshaga avuga ko yayirukanywemo.

Nkizehiki ubundi avuka mu Karere ka Bugesera ariko akaba yari afatiye irangamuntu mu yo Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko afite imyaka 34 y’amavuko nyamara irangamuntu ye ikagaragaza ko afite 40 kuko yavutse 1981.

Ni umubyeyi w’abana batatu, aribana kuko umugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko amaze imyaka ibiri muri gereza ya Rwamagana, kuri ine yakatiwe azira icyaha cy’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge. Nkizehiki Claudine avuga ko n’ubusanzwe batari babanye neza kuko n’ubundi birutwa n’uko yibana.

Avuga ko umugabo agifungwa yacuruje inzoga y’urwagwa ndetse n’ibiribwa bibisi kugira ngo abashe gutunga abana be, iyakora ngo izo nzoga zagiye zimenwa kenshi n’ubuyobozi kubera ko zitemewe.

Agira ati “Nitungaga kuko nacuruzaga inyanya, ibitunguru n’ibindi biribwa ndetse n’urwagwa. Gusa gitifu yakunze kuzana Polisi bakarumena ndahomba”.

Inzu yabagamo yaje kuyikurwamo na nyirayo ahita ajya kwibera ahantu mu kibati abasuderi bakoreramo.

Ugizihirwe Alex bita Karaha nyiri iyo nzu y’amabati gusa avuga ko kubera impungenge z’abana mu nzu irimo intsinga z’amashanyarazi, yatabaje ubuyobozi abusaba kwimuramo uwo muryango ndetse yemera kuwukodeshereza amezi atatu.

Ugizihirwe Alex wakodeshereje Nkizehiki amezi atatu ariko inzu akayikurwamo kubera kwitwara nabi acuruza ibiyobyabwenge
Ugizihirwe Alex wakodeshereje Nkizehiki amezi atatu ariko inzu akayikurwamo kubera kwitwara nabi acuruza ibiyobyabwenge

Avuga ko yumvikanye n’umuntu ufite inzu ndetse anamuha amafaranga yose y’ayo mezi kugira ngo abacumbikire.

Agira ati “Maze kumvikana na Hategikimana Antoine namuhaye amafaranga y’amezi nemeye kumukodeshereza aragenda atangira kubayo, ariko uko yahavuye sinkuzi. Gusa Hategekimana yambwiye ko atakwihanganira imyifatire ye ndetse ko yamusubije amafaranga namuhaye ngo ajye gukodesha ahandi”.

Turatsinze Frank waje kumukodesha inzu avuga ko bumvikanye amafaranga 20,000Frw ku kwezi amwishyura ukwezi kumwe akaba yari ayimazemo amezi ane atishyura, ngo yakomeje kumwihanganira ndetse amuha n’iminsi 15 y’integuza ariko ntiyayivamo.

Ngo yaje kuyimukuramo amwimurira mu nzu ifatanye n’igikoni mu gikari cye ariko anamusaba gushaka ahandi ajya.

Hashize iminsi ibiri ngo yaratashye asanga Nkizehiki ntarataha ariko ngo bigeze saa tatu z’ijoro abona arashyira ibintu ku muhanda nawe abimenyesha ubuyobozi bw’isibo, icyakora asigarana abana mu nzu babagamo.

Ati “Nabonye asohora ibintu mubajije aranyihorera, icyakora ndinda abana aho bari baryame ndetse nawe mucanira itara ryo hanze. Bukeye abana narababuze ndetse na nyina ariko nyuma yagarutse nka saa tatu z’igitondo sinzi iyo yari avuye. Ndababwiza ukuri sinamwirukanye mu nzu kuko sinakwirukana umuntu mu ijoro”.

Turatsinze Frank avuga ko atirukanye umuntu mu ijoro ahubwo yabikoze ku bushake bwe uretse ko banapfaga ibyo yacuruzaga
Turatsinze Frank avuga ko atirukanye umuntu mu ijoro ahubwo yabikoze ku bushake bwe uretse ko banapfaga ibyo yacuruzaga

Turatsinze avuga ko uretse kutishyurwa ikode ngo yahoraga agirana bibazo na Nkizehiki kubera ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge yacururizaga mu nzu ye batarabyumvikanyeho mbere.

Umuyobozi w’umudugudu wa Barija A, Gasana Francis avuga ko bagerageje gufasha Nkizehiki Claudine ndetse banamusabira gukora muri VUP ariko arinangira. Ngo bamugiriye inama yo kureka gucuruza ibiyobyabwenge bakamufasha kubona ikindi yakora na byo biranga.

Agira ati “Namugiriye inama kenshi ko namufasha kujya muri VUP akareka gucuruza inzoga z’inkorano ndetse n’urumogi arinangira, namusabiye guhabwa inkunga kugira ngo afashwe kugira ibindi yakora ariko ntaboneka”.

Uwo mugore yacuruzaga inzoga z'inkorano
Uwo mugore yacuruzaga inzoga z’inkorano

Mayor Mushabe avuga ko ntako batagize ngo bafashe Nkizehiki ariko akomeza kuba ikibazo kubera gushakira inyungu mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Asaba abaturage kujya begera ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo kandi bakemera uko byakemuwe aho gushaka kubikemurira mu muhanda.

Ati “Uriya mubyeyi twaramufashije cyane ariko aho tumushyize hose bugacya byahindutse. N’ubu aho twamushyize ntituzi niba azahaguma, abaturage muri rusange turabasaba kujya begera ubuyobozi kandi bakagira n’umuco wo kwemera ibyemezo by’ubuyobozi. Ntabwo ibibazo bikemurwa no kujya mu muhanda, si umuco mwiza”.

Mushabe avuga ko ubu Nkizehiki yamaze guhabwa icumbi mu mudugudu wa Nyagatare ya mbere Akagari ka Nyagatare, ariko na none bazoherezayo itsinda ryo kumuganiriza kugira ngo bamenye ikibazo afite gituma atemera ibyo yafashijwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka