Nyagatare: Njyanama yasabwe gukorana ’abayobozi batandukanye neza
Kwicisha bugufi, gutega amatwi no gukemura ibibazo by’abaturage nibyo byasabwe abayobozi bo mu karere ka Nyagatare hari mu nama njyanama yateranye kuri uyu wa gatanu 5/9/2014.
Abaturage ariko nabo basabwe kudasiragira mu buyobozi ahubwo ibibazo byabo bakabigeza mu nteko z’abaturage ndetse no mu bunzi bikaba bikemukira.
Iyi nama njyanama yari yatumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abayobora njyanama kuri uru rwego. Iyi nayo ikaba yateranye nyuma y’umunsi umwe hateranye iy’abajyanamaubwabo.
Kamanzi Alcade umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyagatare avuga ko impamvu bifuje gutumira abayobozi muri iyi nama ariko ukugira ngo bungurane ibitekerezo ku cyateza imbere abayoborwa aribo baturage.
Yasabye abayobozi kwegera abaturage, guca bugufi bakumva ibibazo byabo ariko by’umwihariko bakabereka uburyo bakwiteza imbere.
Uyu muyobozi ariko nanone avuga ko ngo hari abaturage bananirana rimwe na rimwe bakajyana ibibazo byabo aho bidakwiye nyamara byagahereye mu nzego zo hasi.
Kamanzi Alcade ashishikariza abaturage gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi n’inteko z’abaturage bikunganira urwego rw’abunzi mu gukemura ibibazo ibinaniranye bikaba aribyo bigezwa mu nzego zisumbuye cyane iz’ubutabera.
Muri iyi nama kandi abayitabiriye harimo n’abarebwa n’iterambere ry’akarere ka Nyagatare banagaragarijwe aho ikiciro cya mbere cy’imihigo y’akarere umwaka wa 2014-2015, igeze kugira ngo harebwe ahakongerwa imbaraga kugira ngo isuzuma ry’imihigo rizasane byose byaragezweho ku kigero gishimishije.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|