Nyagatare: Ngo Kagame adakomeje kuyobora bamwe basubira mu butindi n’ubuhunzi
Ku wa 11 Gicurasi 2015, abaturage b’utugari tugize Umujyi wa Nyagatare bashyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare impapuro zirimo icyifuzo cy’uko itegeko nshinga ryahindurwa cyane mu ngingo igena umubare wa manda ku mukuru w’igihugu.
Mu busitani bw’ibitaro bya Nyagatare, niho abaturage b’Akagari ka Nyagatare, Barija, Nsheke na Rutaraka bahuriye ku gicamunsi cyo ku mbere. Abayobozi b’imidugudu yabo bari bitwaje inyandiko irimo ibaruwa isaba inteko ishinga amategeko ko yakwemera ingingo ya 101 y’itegeko nshinga igahindurwa umukuru w’igihugu ntabarirwe umubare wa manda.

Ku mugereka w’iyo baruwa hariho amazina y’abaturage babyemeza, nomero z’irangamuntu n’imikono yabo. Umukecuru Mukarusagara Stephanie utuye mu Mudugudu wa Burumba, Akagari ka Barija, avuga ko yari umutindi ariko nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya girinka ngo yamuhinduriye ubuzima.
Ashima kandi kuba umwuzukuru we yiga bitagashobotse kubera amikoro bityo akemeza ko perezida Paul Kagame adakomeje kuyobora abantu basubira mu butindi n’ubuhunzi.

Bimwe mu bituma aba baturage bifuza ko umubare wa manda umukuru w’igihugu yamara ku butegetsi wakurwaho ngo ni ukuba abanyarwanda basigaye bahabwa amahirwe angana mu nzego zose.
Twagirumukiza Issa utuye mu Mudugudu wa Mirama ya 2, Akagari ka Nyagatare avuga ko uretse kuba mbere nta mwana w’umuyisilamu wigaga kaminuza atabanje kwiyoberanya ahinduza amazina, ngo ubu mu nzego z’ubuyobozi barimo nyamara mbere bari bazwi ku bucuruzi no gukina umupira gusa.

Ahanini abaturage b’umurenge wa Nyagatare ngo bishimira ko ahahoze ari pariki y’inyamaswa ubu ari umujyi ugezweho. Kera ngo kuvuga amazi atari ay’umugezi w’umuvumba cyangwa umuriro w’amashanyarazi byari nko kwikirigita ugaseka.
Nyamara ubu ngo amazi n’umuriro birahari kandi naho bitaragera ngo icyizere ni cyose. Aba baturage bakaba bashyikirije izi mpapuro z’ubusabe bwabo ubuyobozi bw’umurenge nabwo ngo buzigeze ku karere nako kazazishyikirize inteko ishingamategeko.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hirya no hino mu rwanda, abanyarwanda bari kugaragaza ko bifuza ko itegeko nshinganga ingengo 101 yahindurwa kandi ndibaza ko inzego zibishinzwe ziri kubikurikiranira hafi
We all need the article 101 to be amended
baturage, mwe mupfa gukomeza kwandika musaba kandi mwerekana impmavu musaba ko akomeza kutuyobora. azabyemera ni mudatenguha