Nyagatare: Mu kwezi kumwe imihigo iraba yeshejwe ku kigero cya 100%

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu rwego rwo guharanira kugumana umwanya wa mbere babonye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, ubu bageze ku kigero cya 90% yeswa kandi izaba yageze ku 100% mu kwezi n’igice gusigaye.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Gicurasi 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangizwa ukwezi k’ubukangurambaga kuzibanda ku bikorwa bitandukanye birimo no gufasha abarokotse Jenoside ndetse no kwimura no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside mu rwibutso rushya rwa Nyagatare.

Akarere ka Nyagatare kahize imihigo 109 ikaba igeze ku kigero cya 90% yeswa, isigaye nayo ikaba ari ibikorwa bigikomeza ariko ubuyobozi bukizeza ko mu kwezi kumwe n’igice gusigaye izaba yeshejwe ku kigero cya 100%.

Ati “10% naryo risigaye ni ibikorwa bikomeje, twibwira ko mu kwezi kumwe n’igice dusigaranye tuzaba twarirangije naryo. Imirimo irimo iragenda neza ku bufatanye n’inzego zose dufatanya kugira ngo tuyirangize.”

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko mu cyumweru cya nyuma cy’ubu bukangurambaga, abaturage bazamurikirwa imihigo yarangiye no gukomeza kubakangurira kuyigiramo uruhare.

Avuga ko kugira ngo batazatakaza umwanya wa mbere babonye mu mihigo, barimo gukora imihigo y’uyu mwaka bafatanyije n’abaturage kuko ngo ibyagerwaho nta ruhare rwabo bitaramba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka