Nyagatare: Menya icyahagaritse umushinga wafashaga abatishoboye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ihagarikwa ry’umushinga w’ubworozi bw’inkoko, mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Kinihira ryatewe n’uko bakoreraga mu gihombo, kubera ihenda ry’ibiryo byazo n’abakozi bazitagaho umunsi ku wundi.

Aho inkoko zororerwaga
Aho inkoko zororerwaga

Bitangajwe mu gihe abatuye muri uyu Mudugudu bibazaga igihe bazongera kubona inkoko mu kiraro, kuko zabafashaga haba mu kubona amagi ndetse n’ibindi biribwa.

Dukuzumuremyi Martin wari warahawe akazi ko kuzikorera isuku, avuga ko bari boroye inkoko 1,030 zatangaga amagi ari hagati ya 800 na 900 ku munsi.

Amafaranga y’amagi ngo ni yo yagurwaga ibiryo byazo, asagutse agashyirwa kuri konti ya koperative yabo iri muri SACCO.

Hashize umwaka ngo inkoko zaragurishijwe kugira ngo zisazurwe, ariko bategereje ko hazanwa izindi amaso ahera mu kirere.

Ati “Niba bazazana izindi cyangwa batazazizana ntabyo namenya, bizwi n’Akarere n’Umurenge ariko urumva iyo inkoko zihari baduhaga amagi yo kurya, ndetse hari n’igihe baduhaye buri wese amafaranga ibihumbi ijana (100,000) buri muryango.”

Ikindi aba baturage bafiteho impungenge ngo ni amafaranga akomoka kuri izo nkoko abitse kuri banki, bakaba bayasonzana atanakoreshwa ikindi gikorwa cyabateza imbere.

Umwe ati “Baduha buri muryango 100,000 hasigaye 4,800,000 kuri konti yacu, baje kutubwira ko bayimuriye kuri BK mu gihe tugishaka icyo tuyakoresha, banatubwiye ko bakodesha ikiraro na yo akajya kuri konti yacu, ariko ikibazo turashonje nibura ntibanaduha ayo guhaha mu gihe umushinga wacu wahagaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko impamvu umushinga wahagaze byatewe n’uko koperative yabo nta mafaranga yari ifite yo kuba yasazura inkoko zawo.

Avuga ko igihombo ahanini cyaturutse ku biryo by’inkoko byari bihenze ku isoko ndetse n’abakozi bazitaho, bahitamo kuba bahagaritse umushinga by’agateganyo kugeza igihe hazabonekera ubushobozi ukongera gusubukurwa.

Ati “Byatewe n’uko ku isoko inkoko zihenze n’ibiryo byazo kubera ko byari byahuriranye n’iza Gishuro, twafashe umwanzuro wo kunganira umushinga wa Gishuro kuko na wo utabyikorera ubwawo kubera cya giciro kiri hejuru hanyuma aba Kinihira bahabwa amafaranga abafasha mu mibereho yabo, kugira ngo babone iby’ibanze baheraho bakagira ibyo bikorera.”

Ikindi ni uko ngo basanze inyubako zakwangirika mu gihe zagumira aho zidakoreshwa, bahakodesha itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza, amafaranga avamo akaba ashyirwa kuri konti ya koperative yabo, akaba ari nayo bazaheraho bongera gusubizaho umushinga wabo.

Naho ku kibazo cy’inyubako zabo zatangiye kuva, yabasabye kugerageza mu bushobozi bwabo bucye bakajya bazisana cyane ko bamaze no kugeza igihe cyo kuzegurirwa, zikabandikwaho bakanahabwa ibyangombwa byazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka