Nyagatare: Kuzamuka kw’ibiciro ntikwaciye intege abahahira Noheli
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuye mu isoko ryaho hafi saa tanu z’ijoro, bahashye ibya Noheri nubwo ibiciro by’ibiribwa ngo byari hejuru ugereranyije n’indi minsi.
Umuturage twasanze mu isoko rya Nyagatare nubwo yari yanezerewe bitewe n’aho yanyuze mbere yo kujya guhaha ibiribwa, yavuze ko bihenze cyane ugereranyije n’indi minsi, kandi ariko ngo yiteguye gufatira ingamba abacuruzi b’ibiribwa n’ubwo atavuga izo ari zo.
Ati “Ibintu byo guhaha barimo guhenda, ibitunguru byaguraga 1,100 ikilo none ubu ni 1,500, inyanya ni 550 urumva barimo kutwibaho igiceri cya 50, barahenda ariko turabafatira ingamba aba bacuruzi ba Nyagatare.”
Ntibisanzwe kuko saa mbiri z’ijoro abantu bari bakiri mu isoko bahaha ibiribwa, ndetse ahacururizwa akadahingwa (inyama), hamwe bari bamaze gufunga bategereje ko bucya ngo bongere kubaga.
Umwe mu bacuruzi b’inyama ariko we yavuze ko batongereye ibiciro, mu rwego rwo gufata neza abakiriya b’ikiribwa cy’imbonekarimwe.
Yagize ati “Ibiciro bimaze umwaka rwose ntacyo twongereyeho, imvange ni 3,800, iroti ni 4,800 naho izo mu nda ni 2,500. Ibiciro ntacyo twahinduyeho kandi abakiriya baranahari urabona bamwe bazimaze banafunze, ubwo ni aho mu gitondo kandi n’abandi zigiye kubashirana.”
Hari ariko n’abashobora kuba batibutse guhahira imiryango, ahubwo bahisemo kwinezeza ubwabo.
Uwiyise Rusakara, saa cyenda n’igice z’igicamunsi yasunikaga igare na Radio ku gutwi, ndetse ananyuzamo akariparika akabyina. Yavuze ko yazindutse ahahira urugo rwe ahasigaye ari ukwishimira Noheri.
Yagize ati “Jye Rusakara ndanezerwa kuko nshoje umwaka neza, ibintu byose ni wane, eeehhhh, oh my God! Nazindukiye ku ibagiro abantu babaga neza, ubu ndimo ndatembera.”
Mu ijambo yavuze nyuma yo guhererekanya ububasha na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba w’umusigire, Guverineri mushya, Pudence Rubingisa, yasabye abaturage kwishimira iminsi mikuru ariko bakirinda gusesagura, kuko nyuma yayo hari itangira ry’amashuri n’ibindi nkenerwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|