Nyagatare: Kutagira amazi meza bituma bajya kuvoma ahashyira ubuzima bwabo mu kaga

Abaturage b’Umudugudu w’Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi barifuza ko bahabwa amazi meza bikabarinda gukomeza kuvoma ayifashishwa mu kuhira imyaka mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub, kuko abagera kuri 17 bamaze kuhasiga ubuzima.

Abavoma babashyiriyeho aho bahagarara ariko hari abanyerera bakagwamo
Abavoma babashyiriyeho aho bahagarara ariko hari abanyerera bakagwamo

Masengesho Queen, umwe mu baturage ufite akazi kuri uyu muyoboro w’amazi, avuga ko kenshi abantu bagwamo ari abana baba bogeramo ndetse n’abaje kuvoma uretse ko ngo hari n’uwaguyemo yasinze.

Agira ati “Hano mu muyoboro abantu bagwamo cyane cyane abana bogeramo rimwe na rimwe bakananirwa kuzamukamo ariko hari n’ababa bavoma bakanyerera bakagwamo. Hari n’igihe haguyemo umuntu wari wanyoye inzoga ndetse na RIB yanabajije abaturage bari kumwe na we bavuga ko yari yafashe ku icupa.”

Umukuru w’Umudugudu wa Akayange, Mugume George, avuga ko abantu bamaze kumenyekana bapfuye baguye muri uyu muyoboro w’amazi ari 17 harimo abana 10 n’abakuru barindwi harimo ba rushimusi b’inyamanswa zo muri Pariki y’Akagera banyura mu muyoboro amasaha y’ijoro.

Abajya guhiga muri Pariki y'Akagera iri hakurya y'uyu muyoboro bawunyuramo kuko izindi nzira ziri kure
Abajya guhiga muri Pariki y’Akagera iri hakurya y’uyu muyoboro bawunyuramo kuko izindi nzira ziri kure

Agira ati “Tumaze kubarura abantu 17 baguyemo abenshi ni abana kuko abakuru ndakeka batarenga abantu barindwi (7) harimo abajya guhiga inyamanswa muri Pariki bakayanyuramo mu ijoro bamwe bakahasiga ubuzima.”

Avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko uyu muyoboro wazitirwa ndetse n’abaturage bagahabwa amazi inyuma yawo kuko hari n’abagwamo ari bagiye kuhavoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko mu rwego rwo kubonera abaturage amazi meza hari imishinga ibiri irimo gukorwa, uwa Muvumba Multi-Purpose Dam uzatanga Metero Cube (M3) ibihumbi 50 ku munsi, ndetse n’uwo kuvugurura urugomero rw’amazi rwa Ngoma rukazajya rutanga M3 12,000.

Yongeraho ko mu gihe ibi bitari byakorwa ngo harimo gushakishwa abafatanyabikorwa babaha nayikondo ku buryo yashyirwa mu Mudugudu wa Akayange, bikarinda abaturage kujya gushaka amazi ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nanone ariko ngo barimo kuvugana n’umushinga wa Gabiro Agri Business Hub uburyo abaturage bahabwa amazi ahantu hitaruye umuyoboro ku buryo byabarinda impanuka.
Ati “Turimo turavugana na Gabiro Agri Business Hub, uburyo abantu bashobora gufatira kuri ariya mazi kugira ngo bariya baturage baturiye uriya muyoboro babe bahabwa amazi ahawitaruye ku buryo bitabateza impanuka.”

Abaguye mu mazi aha niho babakuriramo
Abaguye mu mazi aha niho babakuriramo

Mu mikorere y’uyu mushinga wa Gabiro Agri Business Hub hasanzwemo kwegereza abaturage amazi yifashishwa mu kuhira mu gice cyagenewe abaturage ndetse n’azifashishwa mu kuhira amatungo yororerwa mu butaka butari mu mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amazi ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi none dore WASAC GROUP yakoze structure nshya igenera aba night guard naba manpower umushahara ugeze muri 221K FRW kandi nta qualification nimwe basabwa,umushahara uruta uwabantu bize bakaminuza bakora muyindi myanya yakazi ya leta,MININFRA,MIFOTRA na PARLIAMENT babyigeho neza igihugu kitahahombera

Muhakwa Guido yanditse ku itariki ya: 5-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka