Nyagatare: Ku myaka 72 ni bwo araye mu nzu ifite urumuri

Joy Kobusinge wo mu Mudugudu wa Nyamiyonga, Akagari ka Nyamiyonga mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ku myaka 72 y’amavuko ari bwo araye mu nzu irimo urumuri rutari agatadowa.

Kobusinge Joy avuga ko ku myaka 72 ari bwo araye mu nzu ifite urumuri
Kobusinge Joy avuga ko ku myaka 72 ari bwo araye mu nzu ifite urumuri

Yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020, nyuma yo guhabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba na Polisi y’Igihugu.

Joy Kobusinge avuga ko kuva yabaho ari ubwa mbere araye mu nzu ifite urumuri rutari agatadowa. Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Polisi y’Igihugu babahaye urumuri.

Ati “Ndashimira Perezida w’igihugu nk’abana be koko pe, nubwo bamwe dushaje ariko yadutekerejeho nk’umubyeyi mwiza udushinzwe, nkaba nshimira Polisi y’igihugu namaze kumenya ko ari yo ikoze iki gikorwa, Imana ibahe umugisha nongeye gupfukama nshima Imana”.

Kobusinge akomeza agira ati “Nyihereza icyubahiro kugira ngo itekereze itarobanuye no mu butoni, ni jyewe nde wakabaye mfite umuriro mu nzu yanjye, ndetse nanavuka ubu ngeze imyaka 72, ubu ni bwo bwa mbere ndara mu nzu irimo urumuri.

Joy Kobusinge yasabiye umugisha umukuru w’igihugu na Polisi y’igihugu kugira ngo ibyo bakora byose izabibahembere kuko we atabona icyo wabahemba.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko bigoranye kugira ngo Nyamiyonga hagere umuriro usanzwe w’amashanyarazi bitewe n’imiturire yabo itatanye.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko Akarere ka Nyagatare kabura imvura kubera kutagira amashyamba ari na yo mpamvu abaturage bakwiye kuyongera
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko Akarere ka Nyagatare kabura imvura kubera kutagira amashyamba ari na yo mpamvu abaturage bakwiye kuyongera

Avuga ko ariko imirasire y’izuba byoroshye kuko buri wese umurasire ushyirwa ku nzu ye. Avuga ko urumuri bahawe ruzafasha abaturage ariko by’umwihariko abana bari mu mashuri.

Agira ati “Abanyeshuri bigiye kujya biborohera gusubira mu masomo yabo, kongera kwiyibutsa ibyo bize ariko n’abaturage bakuwe mu icuraburindi”.

Umuyobozi muri Polisi y’igihugu ushinzwe guhuza Polisi y’igihugu n’abaturage CP Bruce Munyambo, avuga ko ibikorwa nk’ibi ari ngarukamwaka kandi bikorwa hagamijwe kwereka abaturage ko bari kumwe na bo mu rugendo rw’iterambere n’umutekano.

Yasabye abaturage ba Nyamiyonga kubyaza umusaruro ibikorwa bahawe cyane bashishikariza abana gusubira mu masomo yabo. Yabakanguriye kandi kugira ubufatanye na Polisi y’igihugu mu kurwanya ibyaha.

Avuga ko uturere dukora ku mipaka ari two twibanzweho uyu mwaka mu guhabwa imirasire y’izuba. Mu karere ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyamiyonga abaturage 368 bakaba ari bo bahawe imirasire y’izuba.

CP Bruce Munyambo yasabye abanyeshuri ba GS Nyarupfubire ndetse n'abaturage kurinda ibiti byatewe no kubyongera
CP Bruce Munyambo yasabye abanyeshuri ba GS Nyarupfubire ndetse n’abaturage kurinda ibiti byatewe no kubyongera

Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba kandi yifatanyije n’abaturage ba Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo na Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare mu gutera ibiti hagamijwe kubungabunga ibidukikije, inabasaba kubirinda no kubyongera. Kiramuruzi hatewe ibiti 4,000 naho Rwimiyaga haterwa ibiti 4,100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka