Nyagatare: Koperative y’abafite ubumuga irateganya kubaka uruganda rwa Kawunga

Umuyobozi wa Koperative Twisungane y’abafite ubumuga mu Murenge wa Karangazi akagari ka Nyamirama, Muhawenimana Daniel, avuga ko mu myaka ibiri bashobora kuba biyubakiye uruganda rukora ifu ya kawunga.

Icyuma bahawe gisya ibinyampeke kiri mu bizabafasha kwiyubakira uruganda rwa Kawunga
Icyuma bahawe gisya ibinyampeke kiri mu bizabafasha kwiyubakira uruganda rwa Kawunga

Avuga ko mu byumweru bitatu gusa umushinga ufasha abafite Virusi itera SIDA, ANSP+ ubahaye imashini isya, barimo kubona inyungu nyinshi ku buryo mu myaka ibiri iri imbere bazigura izindi bagakora uruganda ruciriritse.

Ati "Mu cyumweru iyo twahembye abakozi tugakuramo n’aya mazutu dukoresha tubika kuri konti 5,000Frs. Urumva nitwongeraho indi mishinga tuzibonera uruganda ruciriritse."

Mu bizongera ishoramari ryabo ngo bagiye gushaka ubutaka bugari bahingaho ibigori ku buryo uruganda ruzahera ku musaruro wabo bwite.

Ikindi avuga ko bigishijwe gukora uturima tw’igikoni ku buryo abanyamuryango bose uko ari 100 bafite imirire myiza ndetse bamwe bakaba banagurisha ku mboga bihingiye.

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda ufasha abafite Virusi itera SIDA, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko mu ntego zabo harimo gufasha abafite ubumuga no kubigisha uburenganzira ndetse no kubahugura ku gutegura imishinga no kuyicunga kugira ngo bikure mu bukene kuko bushobora kuba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi zabaviramo kwandura SIDA.

Avuga ko amatsinda ane bakorana mu Karere ka Nyagatare yafashijwe mu gukora uturima tw’igikoni, bahabwa ihene ndetse banatera inkunga imishinga yabo.

Yungamo ko mu mezi 13 bamaze bakorana babona ko hari icyo bamaze kwigezaho.

Agira ati "Urebye ubona bafite ibikorwa bishimishije, icy’ingenzi ni ukuzabicunga neza kugira ngo bakomeze kwiteza imbere kuko n’ubuyobozi guhera ku karere bubabari hafi."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko kuba abaturage bafite uturima tw’igikoni bizafasha mu kurwanya imirire mibi cyane mu bana.

Abayobozi batandukanye bizeza abafite ubumuga ubufasha buhoraho
Abayobozi batandukanye bizeza abafite ubumuga ubufasha buhoraho

Abasaba gucunga neza ibyo bamaze kugeraho ndetse no kurushaho guhuza kuko bituma bagirana inama.

Ati "Kuba bari kumwe ubwabyo ni umusaruro ukomeye mu kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko bagirana inama. Tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo bacunge neza imishinga yabo bakomeze mu iterambere.”

ANSP+ umaze gufashisha aya matsinda inkunga ingana n’Amafaranga y’u Rwanda 11,490,000frs, ukaba umaze kubaha ihene 256, ndetse koperative Twisungane yo ikaba yaraguriwe urusyo rwa 2,800,000frs

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka