Nyagatare: Kompanyi zikora imihanda zasabwe kwihutisha ibikorwa
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yasabye kompanyi za Fair Construction na Chico kwihutisha ikorwa ry’imihanda batsindiye kuko abaturage bayikeneye.

Yabibasabye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, ubwo yasuraga ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ukorwa na kompanyi ya Chico ndetse n’umuhanda wa kaburimbo yoroheje Tabagwe-Karama ukorwa na Fair Construction.
Umuhanda Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba, ureshya n’ibirometero 38 ukaba waratangiye gukorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ukaba uzakorwa ku kigero cya 40%, ubu ibikorwa bikaba bigeze kuri 18%.

Umuhanda Nyagatare-Tabagwe-Karama wo ufite uburebure bwa kilometero 30.8 ibikorwa byo kuwubaka bikaba bigeze kuri 90%.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete yasabye kompanyi za Chico na Fair Construction kwihutisha ibikorwa.
Yagize "Turabasaba kwihutisha ibikorwa, abaturage bakeneye kugeza umusaruro wabo ku isoko".
Kompanyi ya Chico yavuze ko mu mbogamizi yagize harimo amazi menshi mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba kuko wuzuye, amazi akarenga akajya aho umuhanda ugomba kunyura.

Minisitiri Gatete kandi yanasuye imihanda yubakwa mu mujyi wa Nyagatare ireshya na kilometero 14.2, anashimira ko ibikorwa byihuta ariko na none asaba ko yarangira vuba.
Ohereza igitekerezo
|