Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye

Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare yari igizwe na Mupenzi George wayoboraga Akarere, Kayitare Didace wari ushinzwe ubukungu ndetse na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza bamaze kwegura.

Abo bayobozi beguye, nyuma ya Komite nyobozi ya Bugesera yeguye mu mpera z’icyumweru gishize, na bo bakaba bareguye bakurikira Komite nyobozi ya Gicumbi na yo yari yegujwe muri icyo cyumweru

Aya makuru aravuga ko abo bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Mupenzi George wayoboraga Akarere ka Nyagatare yeguranye na komite ye
Mupenzi George wayoboraga Akarere ka Nyagatare yeguranye na komite ye

Rukeba Chantal Atukunda umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyagatare yemeje ko abo bayobozi bose bamaze kumugezaho ubwegure bwabo.

Avuga ko igisigaye ari uko hagiye gutumizwa inama njyanama igasuzuma ubwegure bwabo hakanemezwa uzaba ayobora akarere by’agateganyo.

Yemeza ko nta mpamvu batanze bashingiyeho basaba kwegura kuko banditse ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 42 )

ubwo nabobabibonyemo umushinga abantubakunda kwiganana

Rara yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

byo biteye ubwoba kdi numujinyaubuse koko ubu nubuhe buyobozi dufite

dote yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Pole sana Mupenzi, na nyuma yo kuyobira ubuzima burakomeza! Na cya kigabo mwakoranye gituka abantu ngo ni amakanya, ibikeri nibindi na nyobozi yacyo nabo begure! Bariye cya kimoteri cya Ruhinga, barya Hotel y’Akarere, barya Livempu, imicanga na kareremba, nabo nibagende ubundi uzaze nkugurire byeri muri Umbrella kuko wari umugabo!

Kurutshunshu yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Njyewe sinumva igitera bamaya kwegura burimunsi

Mutoni flavia yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

ARIKO KO NTARABONA PEREZIDA YEGURA ? HAKUGURA RUBANDA RUGUFI ,,,,,,IBI BINTU NTAGO BYUNVIKANA NJYE MBONA HARI IBYO BABA BATUNVIKANAHO NA LETA,

IMBWAMUZINDI yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Icyo baba batumvikanyeho na Leta nuko baba batabashije kuzuza inshingano zabo. Iyo badashoboye kuzuzuza rero babisa abandi nabo nagakora. Oyeee Rwanda, songa mbele👍

Justin yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ariko noneho birakabije uturere 10/muri 30

Alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ikimbabaje si abegura mbabajwe n’abataregura kandi babikwiriye. Ubu se aho usanga umuyobozi runaka bayobora Akarere baragiye bihindura Akarere, ugasanga nyobozi yose irashwanyagurana ntaguhuriza hamwe ifite. Barebe neza uturere twose dutore abandi bayobozi kabisa, kuko ibintu bigeze ahantu bakwiye kwegura.

Ukurigukiza yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka