Nyagatare: Isoko nyambukiranyamipaka ryuzuye ryitezweho koroshya ubucuruzi

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Dominique, avuga ko isoko ryambukiranya imipaka niritangira gukora, rizafasha mu kuzamura ubucuruzi ariko by’umwihariko rikazafasha mu gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Inyubako y'isoko rishya ryo ku mupaka wa Kagitumba
Inyubako y’isoko rishya ryo ku mupaka wa Kagitumba

Iri soko nyambukiranya mipaka riri i Kagitumba, ryatangiye kubakwa mu myaka ibiri ishize rikaba ryuzuye ritwaye 4,137,000,000 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni isoko rifite ibyumba by’ubucuruzi 60, amacumbi, isoko rito rigizwe n’ibisima 96 n’ahacururizwa imyambaro hakwakira abantu 100, ahafatirwa amafunguro n’ibinyobwa, ibyumba by’ububiko n’ibirimo ibyuma bikonjesha, ahakorera ibigo by’imari ndetse n’ibagiro.

Baguma, avuga ko iri soko riziye igihe kuko rizafasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse n’abandi basanzwe by’umwihariko abaturage ba Kagitumba, bakazaruhuka ingendo ndende bakoraga barema amasoko ya Rwimiyaga na Matimba, kandi babone aho bahahira hafi.

Agira ati “Ubundi abaturage bahahiraga i Matimba na Rwimiyaga, urumva rero ko bagiye guhahira hafi. Ikindi hazaba harimo amacumbi afasha abavuye mu bihugu duturanye kubona aho kurara, kurira no kunywera. Abacuruzi na bo bazajya babona aho babika amafaranga yabo batagombye gusohoka mu isoko, kuko hazaba harimo amabanki.”

Ikindi ariko ngo rizafasha mu gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubundi wangirikaga utaragera ku isoko kubera kutagira aho ubikwa hizewe.

Yagize ati “Kariya ni agace k’ubuhinzi n’ubworozi, hari icyumba gikonjesha ibihingwa ariko n’abahinga hariya cyane inyanya n’imiteja, bashobora kwishyira mu makoperative bagashyiramo imashini, ibihingwa byabo bikabikwa mu buryo bitangirika.”

Avuga ko ubu bamaze kwakira ubusabe bw’abantu 100 bifuza kurikoreramo, kandi mu guhitamo abazahabwamo imyanya hakazanarebwa ku bafite ibicuruzwa bikenerwa n’abaturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda, ku gice cy’Akarere ka Nyagatare.

Ikindi nanone ni uko barimo kwigwa ku biciro ku buryo bizaba biri hasi, kugira ngo bitazagira uwo bikumira gukora ubucuruzi. Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka