Nyagatare: Irondo rirakorwa ariko abarikora si abanyamwuga-Meya Gasana

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko irondo ry’abaturage rikorwa mu Midugudu yose ahubwo ridakorwa neza kubera ko abarikora atari abanyamwuga.

Ibi yabitangaje mu gihe hirya no hino muri santere z’ubucuruzi ndetse no mu Midugudu hakunze kuvugwa ikibazo cy’ubujura cyane ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ubw’amatungo magufi n’ubw’imyaka mu mirima.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Mugari Akagari ka Rutaraka witwa Birekeraho, aherutse kwibwa inka irahera burundu.

Nyamara avuga ko afite umukozi ushinzwe kurarira ikiraro cye ariko nawe atasobanukiwe uko inka yakuwe mu zindi ikagenda.

Yagize ati “Abajura barakaze kuko urebye bakoresha imiti. Umugabo uzirarira yasinziriye kuburyo ari jye wamubyukije mu gitondo nje gukama kandi ubundi nasanga yicaye ari maso.”

Hataraca kabiri nanone uwo Mudugudu wibwemo inka ariko iragarurwa kubera ko banyirayo bahise bakurikira bavuza induru, abajura barayita bariruka.

Kenshi inka zibwe muri ubu buryo ngo ntizigurishwa ari nzima ahubwo abazibye bazibagira mu gisambu (ikinani) bakagurisha inyama ku bantu bacuruza inyama muri santere zoroheje mu Midugudu.

Umusaza utashatse ko amazina ye atangazwa nawe wo mu Kagari ka Rutaraka, avuga ko abajura bamuciye ku bitoki kuko igikuze bahita bagitema yagaruka mu gitondo agasanga bakijyanye.

Kuri we yifuza ko bishoboka umuntu ufatiwe mu cyuho yajya ahanirwa aho afatiwe kuko byatuma n’abandi bibatera ubwoba bwo kugaruka muri uwo murima.

Ati “Buriya ikibazo ni uko ufata umujura wamukoza inkoni, RIB iti ugomba kubanza kumuvuza napfa uramuzira. Ariko buriya batwemereye ukimufata ukamukubita koko ariko ntumwice byatuma ntawugaruka mu murima wawe. None se ubu nashyiramo abarurinda bafite inkoni kandi abajura bagendana imihoro, urumva byashoboka?”

Ikindi anenga imikorere y’amarondo kuko ngo ujya kwiba abyuka iwe mu Mudugudu akanyura mu wundi Mudugudu akajya kwiba kandi rimwe ibyo yibye akabizana mu Mudugudu atuyemo ariko ntafatwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko amarondo akorwa mu Midugudu yose ahubwo adakora neza bitewe n’ubumenyi bucye abayakora bafite mu guhangana n’abashaka gukora ibyaha.

Agira ati: “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, tujya dusura amarondo mu Midugudu mu gihe cya nijoro, ahenshi tujya dusanga irondo rihari, ntabwo twavuga ko rikora neza kuko ntabwo ari abanyamwuga, ni ugukomeza tubigisha dukosora ahatameze neza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka