Nyagatare: Inyamanswa itaramenyekana imaze kurya intama zigera kuri 18

Aborozi b’intama mu Karere ka Nyagatare bari mu rujijo ku nyamanswa ibarira intama kugeza ubu bakaba batarayimenya ngo barebe n’uko yakwirindwa.

Inyamanswa yica intama ikarya ibyo mu nda byose
Inyamanswa yica intama ikarya ibyo mu nda byose

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, intama ebyiri z’uwitwa Burakari mu mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare zariwe n’inyamanswa itaramenyekana.

Umushumba wa Burakari avuga ko saa munani z’ijoro yumvise inka ziruka mu rugo arabyuka ashakisha ikizikanze arakibura yisubirira mu nzu, gusa nyuma ngo yumvise intama yari ifite akanyagazi itama aragaruka arebye aburamo ebyiri.

Ati "Nabyutse bwa kabiri mbona intama imwe yari ifite akanyagazi ariko izindi ebyiri ndazibura. Narashakishije nkeka ko ari abajura bayibye ariko nyuma nza gusanga imwe ahantu mu rwuri hari ikintu cyayiriye".

Avuga ko bukeye yashakishije indi na yo aza kubona ibisigazwa byayo kuko hari icyayiriye, nyiri aya matungo akavuga ko bishoboka ko ari icyoha (urusamagwe) cyaziriye.

Agira ati "Kariya gace ka Rutaraka na Kamagiri habamo ibyoha, ni cyo cyaziriye nta yindi nyamanswa".

Ku wa 15 Gicurasi 2021, inyamanswa itaramenyekana na none yishe intama esheshatu za Ndayambaje Vital na we wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka mu Mmurenge wa Nyagatare.

Hari hashize imyaka ibiri intama 10 z’undi muturage mu Mudugudu wa Kinihira Akagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare ziriwe n’inyamanswa itaramenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MUCUNGE NEZA ATABA ARI ABANTU BAZA BAKAZIRIRA AHO NGAHO

SAMSON yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Icyoha ni igiki? Kirya ibyo mu nda. Nari ngize ngo ni impyisi! Icyoha😱

Alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Icyoha ni igiki?

Alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka