Nyagatare: Inshuti z’umuryango zasabwe kurandura ihohoterwa

Umukozi w’Umurenge wa Nyagatare ushinzwe Imiyoborere myiza, Nemeye Eugene, arasaba inshuti z’umuryango gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, kuko ari intandaro z’impfu n’ihohoterwa ry’abana.

: Inshuti z'umuryango zasabwe kurandura ihohoterwa
: Inshuti z’umuryango zasabwe kurandura ihohoterwa

Avuga ko inshuti z’umuryango zifasha Leta akazi gakomeye, ariko nanone abasaba gukurikirana ibibazo by’amakimbirane mu miryango aho batuye.

Ati “Ahantu hari amakimbirane tuhasanga ba bana batwara inda z’imburagihe, abakoreshwa imirimo ivunanye, ubuzererezi n’ibindi. Nk’inshuti z’umuryango kwigisha ni uguhozaho, mwatubera hafi mugahora mukumira kandi mutanga na raporo.”

Uretse kuba amakimbirane ateza abana ibibazo by’ihohoterwa, ngo anatera impfu hagati y’abashakanye.

Avuga ko mu rwego rwo kurushaho guhangana n’amakimbirane n’ihohoterwa, bamwe mu nshuti z’umuryango bakuze n’abafite inshingano nyinshi, bagiye kuzabasimbuza ababasha kuboneka kenshi kandi bagifite intege z’umubiri.

Agira ati “Dufite inshuti z’umuryango 80 mu Murenge, bose baramutse bakora neza ibibazo byinshi byagabanuka ariko dufitemo ab’intege nke bakeneye kuruhuka, abashoboye gukora bagakomeza ariko bakanatanga raporo.”

Inshuti y’umuryango, Muhire Dieudonné, avuga ko hagiye haba uburangare ku ngo zirimo amakimbirane bikarangira zimwe zibayemo intambara, kubera kudakemurira ibibazo igihe.

Avuga ko imiryango ifitanye ibibazo yegerewe ikaganirizwa ibibazo byinshi byakemuka.

Ati “Mbona turushijeho kwegera iyi miryango ibibazo by’impfu, abana baterwa inda n’ibindi byakemuka ariko hanakwiye ubukangurambaga mu Nteko z’abaturage, mu migoroba y’ababyeyi, mu rubyiruko no mu mashuri, abantu bagafatanya iki kibazo cyarangira.”

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umwana n’umugore, Empower Rwanda, watanze amahugurwa ku nshuti z’umuryango n’abana bahohotewe bagaterwa inda, bahagarariye abandi ku gukumira ihohoterwa no gufasha uwahohotewe.

Bamwe mu nshuti z’umuryango bavuga ko ubumenyi bahawe bwabafashije cyane, kuko hari igihe bahuraga n’abahohotewe ariko ntibabashe kubafasha uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka