Nyagatare: Inshoreke 19 zimaze kwirukanwa mu ngo z’abagabo bafite abandi bagore

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye gukangurira inzego z’abagore gushyiraho amatsinda yo kurwanya ubuharike.

Murekatete Marie Honorete umuyobozi w'itsinda ryo kurwanya ubuharike avuga ko inshoreke 19 zimaze kwirukanwa mu nzu z'abagabo bafite abandi bagore
Murekatete Marie Honorete umuyobozi w’itsinda ryo kurwanya ubuharike avuga ko inshoreke 19 zimaze kwirukanwa mu nzu z’abagabo bafite abandi bagore

Abitangaje mu gihe itsinda rya ba mutima w’urugo rizwi ku izina rya ‘Mugore ntuhere mu gikari’ ry’Umurenge wa Rukomo rimaze kwirukana inshoreke 19 mu ngo z’abagabo mu myaka 8 rimaze rishinzwe.

Umuyobozi w’itsinda ‘Mugore ntuhere mu gikari’, Murekatete Marie Honorete, rya ba mutima w’urugo mu Murenge wa Rukomo avuga ko barishinze bagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ubuharike n’inda ziterwa abana b’abangavu.

Avuga ko mu kurwanya ubuharike bakangurira abagore gukora kugira ngo birinde guhora basaba abagabo babo icyo bakeneye cyose kuko basanze bamwe baharikwa kubera iyo mpamvu.

Ati “Hari abagore baharikwa bibaturutseho, hari abanga gukora kandi twasanze abagore b’abanebwe abagabo babo babaharika kuko kenshi barambirwa guhora basabirizwa.”

Mureketete Marie Honorete avuga ko mu myaka 8 itsinda ryabo rimaze rikora rimaze guca ubuharike mu murenge wa Rukomo.

Ngo mu itsinda ryabo harimo abashinzwe kumenya amakuru bakayabasangiza aho bamenye umugabo wacyuye undi mugore bakamuzindukira bakamusaba kumwirukana ku neza.

Kugeza ku itariki 10 Werurwe 2020, inshoreke 19 ni zo zari zimaze kwirukanwa mu ngo z’abagabo baba babashatse.

Murekatete agira ati “Hari abagore bashinzwe kuduha amakuru, iyo umugabo azanye umugore wa kabiri tukabimenya tuzindukira iwe, tukamusaba gukingura tukabigisha, wa mugore akagenda mu mahoro ntitumukubita ahubwo iyo yanze tumushyikiriza inzego z’umutekano. Abo nibuka twirukanye mu mazu ni 19 kuva twatangira, byatumye abagabo babitinya ntibagiharika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, na we ashima ibikorwa by’iri tsinda akanasaba abandi bagore kubigiraho.

Avuga ko bagiye gufatanya n’inama y’igihugu y’abagore hagashingwa amatsinda nk’aya hagamijwe kurandura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ati “Harimo ababyeyi bafite umutima ukunda imiryango ya bagenzi babo, hari abamaze kumva akamaro ko kubyara abana bafitiye ubushobozi, dukomeje tukaganiriza abandi babyeyi twabona itsinda rimeze nka ryo ndetse menshi mu mirenge yacu.”

Akomeza agira ati “Twagenda dukora ayo matsinda agahugurwa ni ibintu twabonye bifite umusaruro kandi tugiye kwigiraho kugira ngo tubikoreshe.”

Umuyobozi w’itsinda “Mugore ntuhere mu gikari”, Murekatete Marie Honorete avuga ko umugore ugaragaweho ibikorwa bitabahesha agaciro ahamagarwa akagirwa inama ndetse akanahanishwa gutanga amafaranga 500 ajya mu isanduku y’itsinda.

Itsinda “Mugore ntuhere mu gikari” rya ba mutima w’urugo mu Murenge wa Rukomo rigizwe n’abagore 69.

Mu bikorwa byo kwiteza imbere bakora, birimo kuboha uduseke kugira ngo babone amafaranga yo kwiteza imbere.

Imbogamizi bafite, ngo ni uko aho banyuze usanga baryanirwa inzara n’abagabo bavuga ko bababujije amahoro kuko badatuma bashaka abagore ba kabiri, kimwe ngo na bamwe mu bagore bagifite imyumvire ko guharikwa ntacyo bibatwaye ahubwo kubibabuza ari ukubangamira uburenganzira bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye umutima",banga kumvira Imana.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Ibyemezo nk’ibi bifatwa n’abayobozi b’intagondwa z’idini runaka. Ntibanarebe ingaruka byatera kuri iyo miryango, abana bayivutseho ni ibindi... Ibi ni ukwinjirira ubuzima bwite bw’abantu. Ngiranfo wenda ni uko ari mucyaro, bazaze mu biryogo naho babikore turebe!!

Shema yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka