Nyagatare: Inka 20 z’umuturage zimaze icyumweru zifatiriwe n’Umurenge ku mpamvu atazi
Umuturage wo mu Murenge wa Rwempasha, Mwendo Alex, avuga ko inka ze zimaze icyumweru zifatiriwe n’Umurenge wa Nyagatare kubera impamvu atazi kuko aho yazikuye n’aho zajyaga hazwi nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’inzira.
Avuga ko kuwa mbere tariki ya 02 Nzeri 2024, yazanye inka 20 yaguze mu Karere ka Kirehe ku mafaranga y’u Rwanda Miliyoni hafi 19 ndetse zihabwa n’urupapuro rw’inzira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ariko ageze ku muhanda ukata ugana ku kiraro gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rwempasha afatwa na Polisi.
Avuga ko yabanje kubura urupapuro rwazo rw’inzira kuko yari yarwibagiriwe aho yazipakiriye imodoka, maze bazijyana aho zimaze icyumweru zifatiriwe ku Murenge wa Nyagatare.
Bukeye ngo urwo rupapuro yararuzanye ariko inka zikomeza gufungwa ndetse asabwa gutanga amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuri buri nka kandi akazisubiza aho yazikuye.
Ati “Bwarakeye icyangombwa turakizana ariko bati, ni ugutanga amande ya 50,000 Frw kuri buri nka kandi zigasubira Kirehe. Nashakishije ubuyobozi bw’Akarere, Visi meya ndamubura aho muboneye kuri telefone anyohereza ku Murenge bamuhamagaye ababwira ko ntanga amande kuri Polisi bambwiye kandi inka zigasubira Kirehe.”
Mwendo yibaza impamvu bamubwira gusubiza inka Kirehe kandi atahagira urugo cyangwa urwuri byongeye akaba yarazizanye zifite urupapuro rw’inzira ruzemerera kuza mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwempasha.
Agira ati “Kirehe si urugo rwanjye ahubwo ni aho naziguze abo naziguze nabo bari bakeneye amafaranga barayakoresheje sinzijyana ngo bayansubize kandi nta n’isoko nsangayo. Ubu guhera ku wa Mbere bazifata kugeza ubu ntizirisha ntizinywa amazi, ndumva ngiye kuzihara nkamenya ko atari izanjye ahubwo ari iz’Akarere nta kindi nakora.”
Avuga ko yagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare ari nawe wamufashe amubwira ko icyo yamufasha ari uko yakwishyura amande ahandi akamuherekeza akamurenza imbibe z’Akarere azijyana Kirehe.
Cyakora, Mwendo, yemera ko aba ku rutonde rw’abambutsaga inka mu Gihugu cya Uganda mu buryo butemewe gusa akavuga ko n’ubwo yarubaho bwose nanone batamusanze ahegereye umupaka ku buryo bamukekaho icyo cyaha yaretse kuko yafatiwe mu Karere hagati.
Gusa hari n’amakuru avuga ko inka ze zifunzwe kubera ko ashobora kuba ari ku rutonde rw’abantu babujijwe kongera gukora ubucuruzi bw’inka mu Karere ka Nyagatare kuko babikoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwe mu borozi utifuje kujya mu itangazamakuru yavuze ko inka zidakwiye gufungwa kugeza aho zicwa n’inzara kuko nta cyaha zakoze ahubwo hakabaye hafungwa nyirazo kuko ariwe ukekwaho icyaha.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ariko inshuro zose twahamagaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, ntiyitabye telefone cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi twamwandikiye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ko muvuga ko atazi impamvu kandi ayizi?
Muraho neza banyarwanda namwe bayozi. Ntago bikwiriye Yuko ubwo buyobozi bufata Inka bakazicisha inzara ahubwo bakabaye bafata nyirinka mugihe ariwe ukekwaho icyaha nk’icyo cyo kwambutsa Inka umupaka atabifitiye uburenganzira Cyangwa se urupapuro rubimwemerera.
Hanyuma rero kuba umuyobozi bisaba kuba utekereza kure kd ukaba Responsibility kubo uyobora.
Ntago ugumba gufata umwanzuronkaho uwufata murugo rwawe.
Bitabaye ibyo H.E POUL KAGAME aracyafite ibibazo byabayobozi by’abayobozi batazi kuyobora abo bayobora nukuri pee.
Ubuse ntabyo muragirango nyakubahwa POUL KAGAME Abe ariwe uza gukemura icyo kibazo koko.
Icyo nikibazo cyoroshye na mudugudu yagikemura.
Murakoze cyane mukemure icyo kibazo cyororoshye.
Kd izonka zuwu muurage nihagira izipfa kubera inzara ninyota akarere kazishyure Kandi ubwo buyobozi bafungwe.
Kuko twaba dufite abayobozi barimo guteza igihombo igihugu cyacyu.
Murakoze cyane.