Nyagatare: Ingona yagaragaye ku nkengero z’Umuvumba yateye abaturage impungenge

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, mu Mudugudu wa Nyagatare ya kabiri Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba hagaragaye ingona.

Muhire Filippe avuga ko afitiye impungenge abana kuko kenshi bakoresha uyu mugezi bashaka amazi yo gukoresha mu ngo ndetse n’amatungo.

Ati “Urabona uyu mugezi kenshi abana baza kuhavoma amazi akoreshwa mu ngo, bahuhira inka ndetse banajyamo bakoga. Urumva ni ikibazo gikomeye”.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ngoga Telesphore, avuga ko ingona ari inyamanswa y’amahoro abaturage batayisagariye ntacyo yabatwara.

Avuga ko atari ubwa mbere igeze muri uwo mugezi ahubwo igishya ari uko igaragaye ku nkengero zawo.

Asaba abaturage bakoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba n’abahuhira amatungo kujya bakoresha ahantu bareba inkombe zose.

Agira ati “Nibayiha amahoro irahava, ntivutse uyu munsi ahubwo igishya ni uko ari bwo igaragaye. Abavoma n’abahuhira amatungo bajye babanza kureba ko impande zose z’umugezi bazireba neza”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru tumenye ko imaze gusubira mu mazi mu gihe inzego z’umutekano zari zihanganye n’abaturage baje gushungera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ngewe igitekerezo cyange ,ako kagezi baba baretse kugakoresha,bagakorerwa ubuvugizi na leta.Murakoze merereye i KIZIMYAMURIRO,Nyamagabe.

NIYOMAHIRWE Alfred. yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ingona subwambere byunvikanye mubinyamakuru ko iriye abantu, kubwange ndumva hakoreshwa ubukangurambaga abaturage Bose bakoresha uwomugezi baburirwa ko hari ingona Kandi ko isaha nisaha ya twara ubuzima bwabantu. Ikindi inzego zibishinzwe zigafasha abaturage kubona Andi mazi meza mu maguru mashya nahubundi abobl baturage bari mu mazi abira.

Munyarukundo yanditse ku itariki ya: 24-10-2020  →  Musubize

Ingona ninziza pe ark ninambi
Sinibaza ukuntu bajyakuzishyira mubaturage murwanda dufite imigezi minini badufashije nihobazishyira kdi bakabimenyesha abaturage bitagenzuko ziratumara

Emmanuel hagenimana yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

ukobirintago Mbonako Ingonikwiyekurutishwabaturage
kuberikibatayica nonese bahagarikekuvomakandi ayomazariyo abatunze?

ngabonziza yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Ahaaa ndabarahiye da! MUTEGEREZE MUREBE KO MU MINSI MIKE ITARAHITANA ABANTU NI UKO ZAJE MURI NYABARONGO BUKE BUKE NONE ZISHE BENSHI NTAWE UKEGERA NYABARONGO INGONA NI INGOME KDI ZABAYE URUHURI ITERA AMAGI MENSHI KU NOMBE IKAYARINDA ZIKOROROKA NONE RERO BANTU BATURIYE UMUVUMBA MWIRINDE MURINDE ABANA NAHO UBUNDI ZIRABARYA DA. NJYE NKEKA KO HARI ABAGIRA URUHARE RWO KUZIHAGEZA NGO ZOROROKE.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza njyendabona igitekerezo cyaba aruko mwafunga akokagezi mukarebako harimo izindingona nkaba merereye mubugesera inyamata murakoze

Mbonabucya emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka