Nyagatare: Imyumvire ya bamwe mu babyeyi ibangamiye gahunda yo kwiga imyuga n’ubumenyingiro

Bamwe mu babyeyi barera ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare ya mbere, GS Kabare TSS, Umurenge wa Rwempasha, bashinja bagenzi babo kubuza abana kwitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, ahubwo bakabashishikariza kwiga amasomo asanzwe n’abemeye kubigisha imyuga, bakabohereza mu mashuri ya kure aho biga bacumbikirwa nyamara amashuri abegereye n’abayigamo ari mbarwa.

Ibikoresho birahari nubwo aba babyeyi bavuga ko ntabihagije bihari
Ibikoresho birahari nubwo aba babyeyi bavuga ko ntabihagije bihari

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu mpera z’uyu mwaka 2024, byibura 60% by’abanyeshuri basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bazaba biga mu mashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro.

Ni muri urwo rwego mu Gihugu hubatswe amashuri menshi atandukanye kugira ngo iyi ntego igerweho.

Nyamara amwe muri aya mashuri ntiyitabirwa, urugero ni urwa GS Kabare TSS, aho mu banyeshuri 15 bahoherejwe uyu mwaka kwiga amasomo ajyanye n’ubwubatsi ndetse no gukora amashanyarazi muri Level 3, hamaze kuboneka umunani gusa. Naho muri level 4 hakaba higamo 11 abandi ngo ababyeyi babo bakaba baragiye babajyana mu yandi mashuri buhoro buhoro.

Umwe mu babyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa, wajyanye umwana we kwigira imyuga ahandi yavuze ko yabitewe n’uko kuri GS Kabare TSS, nta bikoresho byari bihari ku buryo umwana we yagira ubumenyi buhagije mu byo yiga n’ubwo iyo muganiriye neza wumva impamvu ari uko yanze ko bamuseka, kuko aya mashuri benshi nkawe bayafata nk’aho yagenewe abana bo mu miryango itishoboye bityo n’uwiga imyuga agomba kuyigira aho abaturanyi batamubona.

Yagize ati “Hariya nta bikoresho bihari, barangije umwaka bakiga kubaka umusingi w’inzu (Fondation), nsanga nta musanzu uhari n’abana bacu bari batsinze ariko twabavanyeyo, abarimu barahari pe ariko ibikoresho ntabyo.”

Nyamara ariko hari abandi babyeyi basanga hakwiye ubukangurambaga cyane mu babyeyi kuko aribo babuza abana babo kwitabira kwiga imyuga hanini kubera imyumvire itajyanye n’igihe.

Sumwiza Mebrah, avuga ko kuba barahawe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ari iby’agaciro kanini ariko nanone kubera ko bamwe mu babyeyi badakunda imyuga ngo byatumye bayangisha n’abana babo.

Ibyumba byigishirizwamo imyuga
Ibyumba byigishirizwamo imyuga

Ati “Ababyeyi bo muri aka gace ntibarabyumva neza, birasaba ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo hano haboneke abanyeshuri benshi kuko amashuri ahari ariko ikibazo nitwe ababyeyi kuko ibyo ababyeyi banze abana ntibabikunda.”

Aba babyeyi ariko nanone bifuza ko ubutaha ubuyobozi nibwifuza gushyiraho amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku mashuri abegereye bajya bagishwa inama kuko rimwe na rimwe bashobora guhabwa imyuga itagira icyo ibamarira mu gace batuyemo.

Umwe ati “Buriya byaba byiza bagiye batugisha inama kuko ubwubatsi ntibukunzwe cyane ahubwo hagezweho ubukanishi bw’ibinyabiziga. Ikindi abana b’abakobwa bashyiriweho amasomo yo guteka, gukora imisatsi, ubudozi no guteka byabafasha cyane kuko ariyo bisangamo cyane.”

N’ubwo hari ababyeyi bitwaza ikibazo cy’ibikoresho, ariko ugeze mu mashuri aho abana bigira uhasanga ibikoresho byinshi kandi bigezweho ndetse n’abarimu bakavuga ko ibikoresho atari ikibazo.

Uretse GS Kabare TSS na GS Nyamiyonga TSS iherereye mu Murenge wa Musheri, nayo ifite ikibazo cy’abanyeshuri nyamara ho benshi batekereza ko ubwo hari hashyizwe amasomo y’ubuvuzi bw’amatungo, abanyeshuri bagombaga kwitabira ku bwinshi kubera ko hakorerwa ubworozi cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko impamvu aya mashuri ataritabirwa ari uko ari mashya, ababyeyi bose bakaba bataramenya ko ahari cyangwa imyuga yigisha ikaba itari imenyerewe bityo bikaba ari inshingano z’ubuyobozi kubibamenyesha ndetse banabereka ibyiza byo kwiga imyuga.

Ubumenyingiro, u Rwanda rwitezeho kubwubakiraho ubukungu
Ubumenyingiro, u Rwanda rwitezeho kubwubakiraho ubukungu

Agira ati “Aya mashuri kubera ko ari mashya hari ababyeyi bataramenya ko ahari cyangwa se niyo myuga, bakaba batari bayimenyereye atari ukuvuga ko bayanze, biri mu nshingano zacu kubasobanurira kugira ngo babimenye babyumve banamenye icyo atanga n’inyungu ku wayize.”

Avuga ko kandi imyuga yigishwa muri aya mashuri, ikemura ibibazo biri mu Karere cyane iy’ubwabatsi n’indi ishamikiyeho nk’Akarere kubukwa cyane ndetse n’ubukanishi kuko hari ibinyabiziga byinshi cyane birimo moto.

N’ubwo aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, atitabirwa hamwe na hamwe ariko RTB ivuga ko abasoza muri aya mashuri 86% bahita babona akazi nyuma y’amezi atandatu basoje, byatumye Leta yongera ingengo y’imari igenera aya mashuri igera kuri miliyari 7.2 Frw avuye kuri miliyari 5Frw mu myaka itatu ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka