Nyagatare: Imvura yiganjemo urubura yasenyeye imiryango 36

Ku mugoroba wo kuwa 12 Gashyantare 2018 Amazu 36, ibikoni 6 ubwiherero 5 n’urusengero rwa ADEPER Ntoma, byasenywe n’imvura yari yiganjemo umuyaga n’urubura, yaguye mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Rwimiyaga ho mu Karere ka Nyagatare.

Imvura yasenye amazu andi arasakambuka
Imvura yasenye amazu andi arasakambuka

Ayo mazu arimo 26 yo mu kagari ka Ntoma, 7 yo mu kagari ka Gacundezi n’andi 3 yo mu kagari ka Nyendo.

Bashagire Jolly Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntoma aganira na Kigali Today, yatangaje ko imiryango yasenyewe n’ibi biza ikeneye ubufasha bwihuse, ngo kuko benshi ubu basigaye iheruheru badafite aho barambika umusaya.

Yagize ati "Ndimo kuvugana n’abankuriye hari imiryango idafite aho yaryama buriya barambwira icyo twakora byihuse ."

Iyi mvura yari yiganjemo urubura ngo yanangije imyaka irimo urutoki n’imyumbati, byari bihinzwe muri utu duce twibasiwe na yo.

Musabyemariya Domitille, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko bagiye gushakira abasigaye iheruheru ibikoresho by’ibanze nk’ibikoresho by’isuku, ndetse n’ibiribwa kuri bamwe hanyuma MIDIMAR na yo ifashe mu gutanga amabati yo gusakara amazu yasenyutse.

Hagati aho yasabye abatasenyewe n’iyi mvura gucumbikira abasigaye iheruheru, anasaba abafite amikoro kugerageza kwisubirizaho ibisenge badategereje kugora Leta.

Uyu muyobozi yanabibukije gutera ibiti bikikije amazu yabo, kuko birinda umuyaga, ndetse bakajya bazirika ibisenge by’amazu yabo bakabikomeza, kugira ngo birinda gusenyerwa n’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka