Nyagatare: Imvura yasenye inzu 33 n’insengero eshatu
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019, imvura ivanze n’umuyaga yibasiye utugari twa Mahoro na Gakoma two mu Murenge wa Mimuli inzu 36 z’abaturage n’insengero eshatu bivaho ibisenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli, Bandora Emmanuel, yabwiye Kigali Today ko izo nsengero zangiritse harimo ebyiri za ADEPR na rumwe rwa EAR.
Ku bw’amahirwe ariko ngo nta muntu wakomeretse.
Uwo muyobozi yasobanuye ko abasenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi babo kugeza igihe habonekera ubufasha bwa Leta.

Hangiritse kandi intoki ariko ubuso bwangiritse ntiburamenyekana.
Bandora Emmanuel uyobora Umurenge wa Mimuli asaba abaturage kubaka ariko bakanibuka kuzirika inzu zabo ndetse bagatera n’ibiti bizikikiza kugira ngo hirindwe umuyaga.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|