Nyagatare: Imiryango itatu y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania yubakiwe amazu mu muganda rusange

Nyagatare: Ntawukwiye kwicuza ku bikorwa byo gufasha

Amazu atatu niyo yazamuwe n’amatafari 2000 arabumbwa mu gikorwa cy’umuganda wi kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania kuri uyu wa gatandatu tariki 27/9/2014, cyabereye mu karere ka Nyagatare, mu mudugudu wa Ryeru akagali ka Ryeru umurenge wa Rwempasha.

Umurenge wa Rwempasha wakiriye imiryango 29 y’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya. Imiryango itatu yamaze kubakirwa mu kagali ka Gasinga. Indi 15 igomba kubakirwa mu mudugudu wa Ryeru akagali ka Ryeru.

Amazu atatu yubatswe agezwa mu madirishya.
Amazu atatu yubatswe agezwa mu madirishya.

Ayo mazu atatu yamaze kuzura ndetse n’abanyirayo bayatuyemo. Mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeli, hatangiye kuzamurwa andi mazu atatu.

Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko aya mazu yose uko ari 15 agomba kuba yarangiye kubakwa muri Mutarama umwaka utaha. Ibi ngo birasaba ubufatanye bw’inzego zose ariko cyane uruhare rw’abaturage.

Rutagonya Enock umwe muri aba banyarwanda birukanywe Tanzaniya ashima uburyo bakiriwe ndetse n’uko bakomeje kwitabwaho.

Habumbwe n'amatafari agera ku bihumbi bibiri.
Habumbwe n’amatafari agera ku bihumbi bibiri.

Ati “Abanyarwanda bene wacu baradukunda. Baradufasha muri byose. Uyu muco wo gufashanya ukwiye gutozwa abakiri bato bagakura bawufite.”

Matabaro Yavan umwe mu bafundi bubakaga aya mazu avuga ko n’ubwo ubundi yubaka ari uko yishyuwe ariko mu gikorwa cy’umuganda nk’iki atakwishyuza. Kuri we ngo nta gihombo abibonamo kuko nawe afite uruhare mu kubaka igihugu cye.

Ati “Sinicuza kuba nkoreye ubuntu kuko ndafasha bagenzi banjye bari mu bibazo. Ntawukwiye kwicuza ku bikorwa by’urukundo.”

Amwe yaruzuye ndetse ba nyirayo bayatuyemo.
Amwe yaruzuye ndetse ba nyirayo bayatuyemo.

Aya mazu imwe izuzura ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu. Amazu 54 yamaze kubakwa na banyirayo bayatuyemo. Akarere ka Nyagatare kakiriye imiryango 370 y’abanyarwanda birukanywe Tanzaniya igizwe n’abantu basaga 1000.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo bageze iwabo nibicare bagwe neza maze bahabwe agaciro bityo bizabibagize akaga ko kuba iw’abandi no kumeneshwa bagirwe n’abatanzaniya

sosiso yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka