Nyagatare: Imiryango 72 yatujwe mu nzu z’icyitegererezo

Mu Karere ka Nyagatare tariki ya 14 Gashyantare 2023, hatashywe imidugudu itatu y’icyitegererezo yubakiwe imiryango 72, yimuwe ahakorera umushinga wa ‘Gabiro Agro Business Hub’.

Umudugudu watujwemo imiryango 72
Umudugudu watujwemo imiryango 72

Izo nzu zubatswe mu mudugudu wa Shimwa Paul uherereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi.

Mukamboneye Venantie, ni umwe mu baturage bahawe inzu bavuga ko ari nziza, ayigereranyije n’iyo yari atuyemo.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bwiza bwantuje ahantu heza nk’aha, kuko inzu baduye irimo amatara, ndetse irimo n’ibikoresho byose nkaba ngiye kubaho neza”.

Harerimana Jean Damascène na we wahawe inzu, avuga ko iyo bari basanzwe batuyemo itajyanye n’igihe, kandi ko bahuraga n’ikibazo cy’imyuzure mu gihe cy’imvura amazi akabasanga mu nzu.

Ati “Mu kwezi kwa kane amazi yabaga ari menshi akadusanga mu nzu ugasanga tubuze uko tubigenza, ariko ntabwo tuzongera guhura n’icyo kibazo”.

Guverineri Gasana yifatanyije n'abaturage mu gutaha izo nzu
Guverineri Gasana yifatanyije n’abaturage mu gutaha izo nzu

Harerimana avuga ko yishimira ko hamwe na bagenzi be batujwe muri uyu mudugudu, bazanagenerwa ubutaka bazakoreraho ubuhinzi n’ubworozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yatangaje ko ibikorwa byo gutuza abaturage mu midugudu biri muri gahunda nziza y’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, yo gukoresha ubutaka neza no kububyaza umusaruro bigatuma umuturage agera ku iterambere ryihuse.

Ati “Ibi bikorwa muri gahunda yo gutura mu midugudu, kugira ngo hubakwe umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Uretse iyi miryango 72 yatujwe, Guverineri Gasana avuga ko hateganyijwe gutuzwa indi 240 mu midugudu ya Rwabiharamba n’Akayange, naho ni mu Murenge wa Karangazi, inzu zabo nazo zikaba zaramaze kuzura.

Ku bijyanye n’ikizatunga abaturage, Guverineri Gasana avuga ko ubutaka bari basanzwe batuyeho bemerewe kuba babukoresha mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe hagitegerejwe ko umushinga wa Gabiro Agro Business Hub uzabutunganya neza.

Mukamboneye Venantie ashimira ubuyobozi kumutuza heza
Mukamboneye Venantie ashimira ubuyobozi kumutuza heza

Ubutaka nibumara gutunganywa umuturage azahabwa 30% by’ubwamaze gutunganywa, abukoreshe mu buhinzi n’ubworozi.

Umuturage kandi azahabwa amafaranga y’ubukode buri mwaka, azaba yarumvikanye n’umushinga wa Gabiro Agro Business Hub.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka