Nyagatare: Imiryango 240 ifitanye amakimbirane igiye gufashwa kuyavamo

Imiryango 240 yo mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu ibana mu makimbirane, igiye gufashwa kuyavamo binyuze mu mushinga ‘BAHO’ wa RWAMREC ku bufatanye na Care International, hagamijwe kugira imiryango itekanye kandi iteye imbere.

Inshuti z'imiryango n'abafashamyumvire ni bamwe mu bazigisha imiryango ibana mu makimbirane
Inshuti z’imiryango n’abafashamyumvire ni bamwe mu bazigisha imiryango ibana mu makimbirane

Buri Murenge uzatoranywamo imiryango 120 ibana mu makimbirane, hanyuma igabanywe mu matsinda umunani y’abantu 15, bazongerwamo indi miryango isanzwe ibana neza kugira ngo igire uruhare mu bujyanama.

Ku ikubitiro, hagiye kubanza guhugura abazafasha muri iki gikorwa ku bufatanye n’abafashamyumvire basanzwe bafatanya n’Akarere ka Nyagatare, mu gukangurira imiryango kubana neza.

Iyi gahunda izamara imyaka ibiri, hatangwa inyigisho zigamije gufasha abafitanye amakimbirane kuyavamo, berekwa ububi bwayo n’ibyiza byo kubana neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko guhitamo iyi Mirenge bitavuze ko ariyo irangwamo amakimbirane mu miryango kurusha indi, ahubwo nayo ifite ababana mu makimbirane nk’ahandi n’ubwo imibare yaho ngo iri hejuru.

Avuga ko amakimbirane akunze kugaragara mu miryango mu Karere ka Nyagatare ari ashingiye ku mitungo no kutizerana kw’abashakanye, ahanini baba banabanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Hari aho usanga abashakanye umwe ashinja mugenzi we kumuca inyuma yenda atari n’ukuri, ariko hari n’ahagaragara ubushoreke no guharika, nabyo bikurura amakimbirane ndetse no kubana abantu badasezeranye, gutandukana bakumva ko byoroshye.”

Avuga ko umusaruro biteze muri iki gikorwa ari uko imiryango myinshi yabanaga itarasezeranye, izashyingirwa byemewe n’amategeko, ibi ngo bikazagira ingaruka nziza ku kurengera umwana.

Agira ati “Uku gusezerana imbere y’amategeko bizatuma habaho kuzamura imyumvire ko buri mubyeyi afite inshingano ku burere n’uburezi bw’umwana, aho kumusiganira ndetse no kwandikisha abana mu irangamimerere, kuko iyo imiryango ibanye nabi abana bitirirwa nyina aho kuba ab’umuryango.”

Murekatete avuga ko imiryango myinshi ibanye neza n'abayikomokaho bagira iterambere
Murekatete avuga ko imiryango myinshi ibanye neza n’abayikomokaho bagira iterambere

Indi nyungu iri mu kubana neza kw’imiryango ngo ni uko ikora igatera imbere, kuko ngo imiryango ikimbiranye aho gutera imbere ahubwo isubira inyuma.

Avuga ko imiryango myinshi nibana neza gahunda yo kugira umuryango utekanye, ufite isuku kandi uteye imbere izagerwaho, nk’uko ngo biri mu cyerekezo cy’Igihugu.

Uwo muyobozi akangurira imiryango ifite amakimbirane kutabihishira ahubwo bakwiye kubivuga, bakitabira amatsinda kugira ngo bave mu makimbirane, batangire bategurire ababakomokaho imbere heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka