Nyagatare: Imiryango 177 y’abarokotse Jenoside batishoboye ikeneye amacumbi

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko imiryango 177 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itishoboye ari yo ikeneye kubakirwa amacumbi mashya mu gihe 540 ikeneye gusanirwa naho 28 yo imirimo yamaze kurangira.

Avuga ko kuba buri mwaka hari abantu bubakirwa cyangwa basanirwa amazu ariko imibare ntigabanuke ku kigero gishimishije biterwa n’urujya n’uruza rw’abantu baza gutura muri aka Karere kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Benshi baza bashaka imibereho, hari n’abaza bahunga guturana n’imiryango yabahekuye rimwe na rimwe baragurishije n’imitungo ku bari bakiyifite ariko yahagera ubuzima bukamunanira, iyo bwanze rero bigaragara ko atishoboye ashyirwa ku rutonde rw’abafashwa mu buryo butandukanye.”

Avuga ko cyakora mbere yo kubakira abo bantu babanza kureba ko atari yarubakiwe aho yari atuye kuko azana ibyangombwa by’aho aturutse byemeza ko yarokotse Jenoside n’ibindi.

Avuga ko kandi ubu byoroshye kuko hasigaye hifashishwa ikoranabuhanga mu kumenya uwubakiwe cyangwa uwahawe ubundi bufasha busanzwe hagendewe ku ndangamuntu ye ku buryo ntawaza ngo abeshye ko atafashijwe na rimwe.

Agira ati “Ubu byaroroshye iyo umuntu yubakiwe hari database ahita ashyirwamo, niyo yajya mu kandi Karere iyo wujujemo nimero ye y’irangamuntu ibyo yafashijwe byose bihita bigaragara.”

Bimenyimana, avuga ko ubusanzwe abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyagatare abenshi bari bafite uko bameze neza ariko nanone ngo uko bagenda bagana mu zabukuru bamwe bikagaragara ko bagenda bakena kandi bakeneye ubufasha bwa Leta.
Avuga ko bakoze ubugenzuzi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye biza kugaragara ko imiryango 177 ariyo ikeneye kubakirwa bushya amacumbi naho 540 ikeneye gusanirwa.

Cyakora ubu 28 yo ngo yamaze gusanirwa ku nkunga z’abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’Akarere ndetse no mu minsi ya vuba indi umunani (8) nayo irashyikirizwa amazu yayo arimo gusanwa.

Mu gukemura ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ubu ngo benshi baragenda batuzwa mu Midugudu y’Ikitegererezo cyane uwa Kinihira mu Murenge wa Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka