Nyagatare: Imiryango 1600 itishoboye igiye gufashwa kuzirika ibisenge by’inzu
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango 1600 itishoboye igiye gufashwa kuzirika ibisenge by’inzu hirindwa ko byatwarwa n’ibiza.

Abazafashwa ni abaturage batishoboye bahuye n’ibiza ariko bigaragara ko badafite ubushobozi bwo kwigurira ibyuma bizirika amazu.
Murekatete avuga ko mu guhitamo abazafashwa kubona ibyuma bizirika ibisenge ari abantu bahuye n’ibiza mu bihe bitandukanye ariko bakaba nta bushobozi bafite.
Ati “Iyo habaye ibiza benshi usanga bagerageza kwisubirizaho ibisenge hakaba n’abo dufasha kubona irindi sakaro. Gusa usanga hari abafite amikoro macye batashobora kwigurira ibyuma bizirika amazu ari nabo tugiye gufasha”.
Avuga ko kubafasha mu kubagurira ibyuma bizirika ibisenge ari uko ibihe by’imvura byegereje kandi bishobora gutera ibiza. Yongeraho ko iyo inzu iziritse igisenge haba hari ikizere ko umuyaga utapfa kuyisambura nk’uko biba ku yitaziritse.
Murekatete Juliet avuga kandi ko ibyuma bizirika ibisenge byamaze kugurwa hasigaye kubishyikiriza ababigenewe ndetse ko mu gihe cya vuba bazaba bamaze kubishyikirizwa.
Uwo muyobozi yibutsa abaturage muri rusange ko mu gihe bubaka amazu bakwiye kuzirika ibisenge byayo kugira ngo babirinde kuba byatwarwa n’umuyaga bikaba byanateza impanuka zishobora no guhungabany aubuzima bw’abntu.
Ikindi ngo ni uko bakwiye gutera ibiti bikikije inzu zabo kuko bigira uruhare mu kugabanya imbaraga z’umuyaga bityo ntubashe kubasenyera.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|